Kageyo: Mu myaka 20 u Rwanda rwibohoye ahari mu ishyamba ubu ni umujyi

Abaturage bo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza bavuga ko kwibohora bifite icyo bivuze ku buryo bwihariye ku ruhande rwabo, kuko aho batuye hamaze kuba umujyi kandi barahatuye ari ishyamba batanakeka ko ubuzima bwaho bwashoboka.

Ibi babivuze kuri uyu wa gatanu ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 20, ku rwego rw’akarere ka Kayonza umuhango yo kuwizihiza ukaba wabereye mu kagari ka Kageyo.

Umunsi wo kwibohora ku rwego rw'akarere ka Kayonza wabereye i Kageyo.
Umunsi wo kwibohora ku rwego rw’akarere ka Kayonza wabereye i Kageyo.

Ako kagari gatuyemo Abanyarwanda batahutse bavuye muri Tanzaniya, aba mbere ngo bakaba barahatuye mu mu 1995. Bavuga ko batahuka batahanye n’inka zabo batura muri ako gace ka Kageyo kari kakiri ishyamba nta muntu uhatuye kuko cyari igice cya parike y’Akagera.

David Rugamba watuye I Kageyo kuva bakihaza avuga ko bakihatuye bari babayeho nabi kuko nta kintu na kimwe cyahabaga uhereye ku mihanda, amashuri, ikigo nderabuzima n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze umuntu akenera.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza yasabye abaturage b'i Kageyo gukora cyane no kugira umuco wo kwizigama kandi bakabungabunga ibyo bagezeho.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yasabye abaturage b’i Kageyo gukora cyane no kugira umuco wo kwizigama kandi bakabungabunga ibyo bagezeho.

Yagize ati “Ntabyo kurya byari Bihari, wagiraga ngo ugize icyo uhinga inyamaswa zikabirya zikabimara, nta modoka nta moto yageraga aha usibye akagare nabwo ari ugusesera mu ishyamba ukajya guhaha ni ubwo buzima twabayeho kugeza muri 2007 bamaze kudukorera imihanda, amashuri n’amavuriro bimaze kubakwa tubona Kageyo ibaye Kageyo.”

Uretse kuba imibereho y’abaturage batuye ak gace bwa mbere yari igoranye, ngo byari binabagoye kubona uko abana babo bakwiga. Nta mashuri bari bafite, ariko ngo bakoraga ibishoboka byose bakavana abarimu i Rwinkwavu ku ntera igera ku birometero 10 .

Umunsi wizihijwe abanyeshuri n'inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Kayonza bakora akarasisi.
Umunsi wizihijwe abanyeshuri n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Kayonza bakora akarasisi.

Ababyeyi bagakusanya amafaranga y’agahimbazamusyi y’abo barimu, kandi ngo bakigishiriza abana mu bihuru, nk’uko Rugamba yakomeje abivuga.

Ati “Ubuyobozi bwageragezaga ibishoboka bugashaka abantu bize bakavaza Rwinkwavu, abaturage tugateranya udufaranga kugira ngo abana bacu bige. Bigiraga mu bihuru, umwarimu yafataga ikibaho akagishyira ku giti, n’undi akagira ikibaho akagishyira ku giti gutyo gutyo.”

Abaturage b'i Kageyo ngo bishimira ko bageze ku iterambere rihambaye kandi aho batuye harahoze ari mu ishyamba mbere y'uko bahatura.
Abaturage b’i Kageyo ngo bishimira ko bageze ku iterambere rihambaye kandi aho batuye harahoze ari mu ishyamba mbere y’uko bahatura.

Ibikorwa by’iterambere bimaze kugera i Kageyo ntawabireba ngo yemere ku buryo bworoshye ko ari ahantu hatuwe mu mwaka wa 1997, nk’uko abahatuye babivuga.
Bavuga ko hari uduce tumwe bashobora kuba barusha iterambere twabayeho mu mya kaisaga 50, bakavuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko bibohoye.

Abo baturage bibukijwe ko ibyo bamaze kugeraho hari ababyitangiye bamwe bakanahasiga ubuzima. Basabwe kwitandukanya burundu n’abanzi b’igihugu nk’uko umuyobozi w’ingabo mu turere twa Kayonza, Rwamagana na Gatsibo yabivuze.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, yasabye abo baturage gukora cyane no kwizigama kuko bitashoboka ko umuntu yakira atazi kwizigama. Yanasabye abaturage b’I Kageyo kubungabunga ibyo bagezeho.

Ati “Ni cyo kintu cyahesha ishema umukuruw’igihugu utabona umwanya wo gusinzira kubera guhora ahangayikishijwe n’icyateza imbereAbanyarwanda.”

Abaturage b’ i Kageyo ngo bishmira intambwe bagezeho bakanashimira n’umukuru w’igihugu Paul Kagame kuko ngo ari we byose babikesha.
Gusa ngo baracyafite ikibazo cyo kuba batagira amashanyarazi kandi baramutse bayabonye bakwagura ibikorwa byabafasha gutera imbere.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

murabivuga murabizi? ndimubantu bahabaye mbere abahatuye mbere bazababwira impyisi zaho muma saa kumi zitangiye kumanuka zidusanga muri icyo gishenyi zijya kury inka zaheze munkunguru ,namazi menshi,inkunguru,inka zaheragamo burimunsi.mwitegereje neza ugiye kugera kuri valley dam ihari hari igiti kirekire kiri cyonyine mugishenyi niba bataragitema nahakangiwe n’imbogo2 mpata agapira narinambaye n’akadomoro narindagiranye none ubu ni mumugi.

paul yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

erega nibindi tuzabigeraho dupfa kudacika intege kukiza twiyemeje dufatanya nubuyobozi bwiza dufite butwereke burigihe ikiza cyo gukora , ibyiza biri imbere kugihugu cyacu kandi bigaragarira amaso rwose,

manzi yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

yewe usibye naho igihugu cyose cyarahindutse narahatemebereye ndumirwa gusa u Rwanda rufite umuyobozi mwiza niko abambaye ikirezi batamenya ko cyera naho ubundi mbona Kagame ari umugisha abanyarwanda twifitiye.

Chantal yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

mu bice byo mu cyaro iyo uahgeze nibo umnye ko u Rwanda rwibohoy koko kuko iterambere uhasanga ubona ko ntahandi warisangana umuvuduko nkuyu ku isi

burikoko yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka