Ruhango: Inkeragutabara zashimiwe uruhare zagize mu kubohora igihugu ziremerwa inka
Inkeragutabara 20 zirishimira ko zijihije umunsi wo kwiboro ku nshuro ya 20 zifite icyo zimaze kwigezaho mu rwego rw’iterambere. Ibi zabitangaje tariki ya 03/04/2014, ubwo zari zimaze kuremerwa inka na Koperative y’Inkeragutabara “Imbere Heza” ikorera mu karere ka Ruhango.
Koperative Imbere Heza imaze imyaka itatu itangiye ibikorwa byayo bigamije guteza imbere Inkeragutabara, mu bikorwa bakunze kwibandaho harimo kubungabunga umutekano, ubuhinzi, kwita ku bidukikije n’ibindi.
Buri mwaka baricara bakareba ibyo bagezeho bagashaka icyo babikoresha, uyu mwaka ku byo binjije bakaba barahisemo kugurira inka bamwe mu banyamuryango nkuko twabitangarijwe na Sendarasi Prudence umuyobozi w’iyi koperative Imbere Heza.
Prudence avuga ko gahunda yo kuremera Inkeragutabara, bahisemo kuyihuza n’umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 20 kugirango bagaragarize izi nkeragutabara ko bakiri kumwe nk’uko babanye ku rugamba rwo kwibohora.
Abahawe izi nka bishimira cyane uko Leta ikomeza kubatekerezaho, by’umwihariko bagashimira Perezida Paul Kagame we wazanye gahunda ya Giranka.
Niyonsenga Alphonse ni umwe mu bahawe inka, yagize ati “umva ndagutumye uzambwirire Perezida Kagame Paul uti baragushimira cyane, uti kandi tumuri inyuma natwe gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu aho dutuye mu midugudu iwacu.”
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbazi Francois Xavier, yishimira uburyo koperative y’inkeragutabara igira uruhare mu bikorwa by’iterambere by’akarere, muri uyu muhango akaba yaboneyo kwifuriza inkeragutabara umunsi mwiza wo kwibohora ku nshuro ya 20.
Agira ati “uyu munsi koko ni uw’ibyishimo kuri bo kuko bagize uruhare rukomeye kugirango u Rwanda rube rugeze aho ruri ubu. Kandi ndashimira iyi koperative yabo yahisemo kubaremera buri buke bakizihiza umunsi bagizemo uruhare, rwose nanjye mbifurije umunsi mwiza, gusa nkabasaba gukomeza kwiboro banibohora ubukene.”
Igikorwa cyo kuremera inka Inkeragutabara, koperative Imbere Heza yagitangiye umwaka ushize wa 2013, ikaba imaze koroza abasaga 40.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nabo gushimirwa byimazeyo iyo batahabe ubuse tuba tubarizwa he? ubutwari bwabo ukwihangana kwabo ni ubuzima bubi barimo ariko bakumvako bagomba kubohora igihugu mu nzara zi sekibi, kandi bagashirwa babigezeho nabo gushimirwa byimazeyo
uwakoze neza arshimirwa kandi izi nkeragutabara akazi zikorera abayrwanda ni ako kwishimira