Ntabwo ushobora kuba umunebwe ngo uvuge ngo waribohoye – Sembagare
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arashishikariza abaturage bo muri ako karere guhindura imyumvire baharanira kugera ku iterambere rirambye kandi bakarwanya n’ubujiji kuko aribwo bazaba bibohoye 100%.
Semabagare yasabye ibi abo baturage tariki ya 04/07/2014 ubwo muri ako karere bizihiziga ku nshuro ya 20 umunsi wo kwibohora; umuhango wabereye mu kagari ka Gatsibo, umurenge wa Butaro.
Umuyobozi w’akarere ka Burera yabwiye abaturage bari bateraniye aho ko kwibohora bijyana no kurwanya ibokorwa byose “by’urukozasoni”. Agira ati “Urukozasoni nshaka kuvuga ni ukuba abanebwe. Ntabwo ushobora kuba umunebwe ngo uvuge ngo waribohoye. Ntabwo ushohobora kwrirwa mu biyobyabwenge ngo uvuge ngo waribohoye.
Ntabwo ushobora kuba icyomanzi cyangwa ikirara ngo uvuge ngo waribohoye. Ntabwo umudamu yahora akubitwa nijoro n’umugabo we ngo yaribohoye. Nta mugore ugomba gukubita umugabo ngo avuge ngo yaribohoye.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera akomeza kandi abwira ababyeyi ko kwibohora bigomba kujyana no gufata abana babo neza bakabajyana ku ishuri bakabaha indyo yuzuye kugira ngo batazarwara bwaki.
Sembagare ariko akomeza abwira abo baturage ko ibyo byose kugira ngo bishoboke bagomba guhindura imyumvire. Yongeraho avuga ko kandi guhindura imyumvire bizatuma bagera ku ntera u Rwanda rwifuza iganisha ku cyerekezo 2020.
Agira ati “Guhindura imyumvire nta wundi uzabikwigisha. Ni ukureba ukavuga uti ko mfite umutekano, nkaba mfite isambu yanjye, ko ntawe umburanya kuri iriya nka yanjye, ese nabibyaza umusaruro nte? Nimwikura mu bukene n’ubujiji, niho tuzaba twibohoye 100%.”
Ubwo mu karere ka Burera bizihizaga umunsi wo Kwibohora babanje gutaha ibikorwa bitandukanye by’iterambere byagezweho mu myaka ishize: umuyoboro w’amashanyarazi ureshya n’ibilometero 12, amashuri, umuyoboro w’amazi, umuhanda Rusumo-Gatsibo ndetse n’inyubako yavuguruwe yo ku bitaro bya Butaro.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
DUFITE UMUYOBOZIMWIZA PEEEEE!
Genda ufite impano yo kuyobora wa Musaza we? n’uruhinja rwo muri Burera usanga rukuririmba! njye narumiwe! Muzehe wacu Prezida azi gushishoza mu guhitamo abayobozi. Singusingiza arko, nibyo mbona komerezaho rwose, utirara.GOD bless U and our beautiful Rwanda.
iyo uri umunebwe muri wowe uba ukiboshye , sekibi wari utwugarije mbere ya 1994 kugeza muri uyu muwaka yo yararangiye , ubu hasigaye kwibohora kuri buri muntu kugiti cye , ubunebwe ni kugiti cyumuntu kuburwanya birumvikana rero ko ari ahumuntu kugiti cye kwigobotora ubunebwe , birumvikana kubari nabwo ariko abatabufite bo ntakibazo