Kamonyi: Ikiraro cyo kuri Nyabuvomo kizafasha mu buhahirane bw’abaturage ba Runda na Rukoma

Umugezi wa Nyabuvomo utandukanya akagari ka Kabagesera ko mu murenge wa Runda n’aka Murehe ko mu murenge wa Rukoma. Abaturage b’utwo tugari bamaze igihe kirekire bagorwa no kwambuka uwo mugezi kuko nta kiraro cyariho.

Mu mihigo y’umwaka wa 2013/2014 akarere kabubakiye ikiraro gifite agaciro k’amafaranga Miliyoni 74. Abaturiye uyu mugezi bishimiye iki gikorwa kuko kutagira ikiraro byababeraga imbogamizi mu kugenderana.

Nyiraminani Asteria utuye mu kagari ka Murehe ku nkengero z’umugezi wa Nyabuvomo avuga ko kutagira ikiraro byari byarabahejeje mu bwigunge, ndetse rimwe na rimwe abagerageje kwambuka umugezi n’amaguru bakahasiga ubuzima. Ngo nko mu myaka ibiri ishize uyu mugezi wahitanye abantu babiri.

Ikiraro cyubatswe ngo cyari gikenewe cyane, kuko kuva aho Nyiraminani atuye werekeza ku isanteri ya Remera aho bahahira hari intera ndende ingana n’ibilometero 11; ubwo rero ngo iyo bakeneye guhaha bahitamo kujya i Gihara muri Runda kuko ariho hafi ya bo.

Ikiraro gihuza Runda na Rukoma cyatwaye amafaranga miliyoni 74.
Ikiraro gihuza Runda na Rukoma cyatwaye amafaranga miliyoni 74.

Abantu bakuze bamaze igihe baturiye Nyabuvomo bavuga ko ahubatswe iki kiraro, higeze kuba urutindo rw’ibiti mu myaka ya 1970, kikaza gusenyuka kubera umugezi wakurwagamo imicanga. Ngo aho kugisana, abaturage bakomeje kujya bambuka bakandagira mu mugezi ndetse n’umuhanda wahuzaga Runda na Rukoma urasibama kuko nta binyabiziga byari bikinyuramo.

Muvunyi Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma, avuga ko igitekerezo cyo gukora iki kiraro cyavuye mu baturage kuko bakomeje kwibutsa ubuyobozi ko gikenewe. Ngo abakoresha ibinyabizaga bagorwaga no kuzenguruka mu Gacurabwenge no ku Kamonyi, mu gihe babaga bakeneye kuva i Murehe berekeza i Runda.

Icyo gitekerezo ubuyobozi bw’umurenge bwakigejeje mu nama njyanama y’akarere, maze yemeza ko ikiraro gikorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2013/2014. Abaturge na bo bakora umuganda wo kongera gusibura umuhanda wambukiranya ikiraro ndetse bamwe bahabwa n’akazi mu kucyubaka.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka