Ngo hari Abanyarwanda benshi bahejejwe hanze n’amakuru y’ibinyoma

Abanyarwanda 37 batahutse bavuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/07/2014 bavuga ko batinze gutahuka kubera amakuru y’ibihuha babwibwa na bagenzi babo ko abatahutse ngo bafungwa cyangwa bagakorerwa ubundi bugizi bwa nabi ibyo ngo bikaba bihejeje binshi muri Congo bibwira ko ari ukuri.

Icyakora kuva aho bagereye mu Rwanda barahinyuza ayo makuru mabi babwiwe n’abadashaka ko bagaruka iwabo aho bavuga ko basanze amahoro adasanzwe mu Rwanda mu gihe ngo bari baje bihebye bavuga ko batari bugira amahoro nkuko bari bameze muri Congo.

Nyirahakizimana Beatrice avuga ko yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda agifite igihunga n’ubwoba bwinshi aho ngo yatekerezaga ko ayo makuru babwibwaga yaba ari ukuri ariko ngo gahoro gahoro bitewe n’uburyo yabonye babakiriye kuva bakandagira mu Rwanda kugeza bageze mu nkambi ngo byahise bimuha icyizere ko azabaho neza kandi afite amahoro mu gihe muri congo ngo yabagayo mu buryo bw’amahirwe kubera intambara z’urudaca.

Barishimira kongera kugera mu igihugu cyabo.
Barishimira kongera kugera mu igihugu cyabo.

Nubwo bari bakomeje kwinangira gutahuka bakigumira mu mashyamba yo muri Congo, Ukwitegetse Immaculee avuga ko ngo ubuzima bari babayemo butari buboroheye na gato kubera guhora mu ntambara zidashira aho bavuga ko bahoraga baterwa n’indi mitwe yitwaje intwaro bikiyongeraho imibereho mibi inshingiye ku mirire kimwe no gutotezwa n’abagabo b’abacongomani babaga barashakanye.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Nyiramahirwe Jacqueline na Ntirubabarira kimwe na bagenzi babo barakangurira bagenzi babo basize mu mashyamba ya Congo kugaruka mu gihugu cyabo kuko ngo basanze ari amahoro aha bakaba babasaba kwirengagiza ibinyoma by’abadashaka ko batahuka kubera inyungu zibyo barimo cyangwa gutinya ibyo basize bakoze mu Rwanda bigatuma bashaka ko n’abandi babihomberamo.

Nyuma yo kubona ko ibyo babwirwaga ari ibinyoma barakangurira bagenzi babo gutahuka.
Nyuma yo kubona ko ibyo babwirwaga ari ibinyoma barakangurira bagenzi babo gutahuka.

Aba banyarwanda bagera kuri 37 barimo abagore 13 n’abana 24, iyo ubabajije aho basize abagabo babo abenshi bavuga ko bashakanye n’Abanyekongo bityo ngo bakisigarira muri Congo.

Aba Banyarwanda bacumbikiwe mu inkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu cya Congo birimo Masisi , Walikare na Karehe.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka