Ruhango: Abo mo miryango y’abahoze ari abakozi b’amakomine batishoboye bagiye kujya bitabwaho
Abatishoboye bakomoka mu miryango y’abahoze ari abakozi b’amakomine bakaza kwicwa mu gihe cya cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, bagiye kujya bafashwa by’umwihariko buri mwaka mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba batishoboye bagiye kujya bitabwaho n’abandi bavandimwe babo bishoboye nabo bafite imiryango y’ababo bishwe muri Jenoside bari abakozi b’amakomine, ariko bakabikora babifashijwemo n’ubuyobozi.
Musonera Hakizimana Jean Marie ni umwe mu babuze umubyeyi we wari umukozi wa komine Ntongwe, avuga ko we n’abagenzi be bishoboye, ko bifuza gushyiraho uburyo bwo kujya bafasha abavandimwe baboba babuze ababo ariko kuri ubu bakaba batabayeho mu buzima bwiza.

Agira ati “babuze ababo, kandi bakagombye kuba babitayeho kuko bari abakozi kandi bakora neza, niyo mpamvu rero twifuza ko twaziba icyo cyuho, ababo baragiye ariko twe turahari. Niyo mpamvu twifuza ko buri mwaka bitewe n’ubushobozi dufite, twazajya tugira abo dufasha”.
Musonera avuga ko bifuza ko iyi gahunda bazajya bayifatanyamo n’ubuyobozi bwa Leta, bityo iyi miryango ntikomeze guheranwa n’agahinda kuko babuze ababo ngo banagerekeho ak’imibereho mibi.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko biteguye gushyigikira iki gikorwa, kuko nabo ubwabo basa nkaho bagitangiye.

Depite Byabarumwanzi Francois, avuga ko yishimira cyane igitekerezo kuko ari cyiza, agasaba ko no mu tundi turere bikwiye kubabera urugero, natwo tukajya twita ku mibereho y’abantu bafite imiryango y’ababo bakoraga mu makomine nyuma bakicwa.
Hatagize igihinduka, iyi gahunda yatangirana n’icyunamo cy’umwaka utaha wa 2015. Kugeza ubu akarere ka Ruhango kabarurwamo abahoze ari abakozi b’amakomine bishwe 14, ariko iyi mibare ikaba igenda yiyongera, buri uko igihe cyo kwibuka kigeze.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|