Hakozwe ingagi y’irobot igiye guhindura imitangire ya serivisi mu Rwanda

Sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ya CYUDA Ltd. yakoze ingagi ikoze mu buryo bwa robot ngo izifashishwa mu kuvugurura imitangire ya serivisi mu Rwanda.

Iyi ngagi ikoranye ubuhanga haba mu buryo igaragara n’uburyo yubakitse, ishobora gukoreshwa mu bice byose bijyanye na serivisi bitewe n’uko uyikoresha abyifuza, nk’uko Cyusa Mucyowiraba Leandre, uyobora CYUDA Ltd. abitangaza.

Agira ati "Ishobora gutanga serivisi zose zishoboka ukurikije icyo umukiriya ashaka kandi tuzagenda dushyiramo ibikenerwa byose by’ikoranabuhanga bitewe n’icyo umukiliya ashaka."

Cyusa uyobora CYUDA Ltd. avuga ko aka ari agashya bazanye mu Rwanda.
Cyusa uyobora CYUDA Ltd. avuga ko aka ari agashya bazanye mu Rwanda.

Cyusa atangaza ko iki gitekerezo bakigize bitewe n’uburyo abakenera serivisi bakomeje kwiyongera, nibwo bazanye aka gashya bitewe n’aho isi igeze.

Avuga ko gukoresha ingagi bisobanuye ibintu byinshi birimo umutekano mu Rwanda, kwerekana ko u Rwanda rurinda ingagi, bikanagaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ikoranabuhanga.

Ikindi ni uko iyi ngagi ishobora gukoreshwa mu kurimda umutekano, kuko ifite amakamera n’imfatamajwi zibika amakuru yose.

Ni gutya iyi ngagi imeze ariko iracyari mu mishinga kuko bakiyongeramo amaporogaramu.
Ni gutya iyi ngagi imeze ariko iracyari mu mishinga kuko bakiyongeramo amaporogaramu.

Uyu mushinga w’ingagi n’ubwo ukiri mu kunononsorwa no gushyirwamo amakuru yose umukiriya yakwifuza, ngo uzaba ari umwe mu dushya tuzagaragara mu Rwanda mu minsi iza, nk’uko Cyusa akomeza abivuga.

Ikindi kiri kongerwa muri iyi ngagi ni uko sosiyete CYUDA Ltd. ishaka kuyikora ku buryo izajya igenda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

iyi nkuru ntabwo isobanutse peee....!!!! nimba mwiyemeje gutanga inkuru nkiyi mujye muha abasomyi inkuru irambuye....!!!! nkubu ntabushobozi bwayo ifite mwigeze mudutangariza, murumva rero kubwira abantu ibintu bidafite ubusobanuro bwimbitse ntacyo biba bimaze....!!!

patrick yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

ni byiza ariko ,byaba byiza idakoreshejwe muri services zose kuko mubibihugu byateye imbere babikoresha mu mirimo yo guterura naho ibindi byo sinzi kuko ingagi nubwo ikuzwe ariko no kuyireba si nziza pe!!! kandi murwanda hari ikibazo cyokubona akazi none ngo haje ibyo ?ni bashakire abanyarwanda akazi bareke kugaha robo.merci

rwamanywa emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-07-2014  →  Musubize

Ariko rwose mwagiye muduha inkuru zisobanutse. Nko muri iyi nkuru ifite umutwe mkuyu hari ibintu2 bidakwiye kuburamo. Uko services zari zimeze n’ikigiye guhinduka. Ariko ndasomye nsanga ayo makuru atavuzwemo mwari kuvuga ahubwo "igiye gukoreshwa" aho kuvgua "igiye guhindura"

Issa yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

Iyi nkuru murumva isobanutse kweli? Ese Iyo ngagi izajya yifashishwa mu gutanga services mu zihe nzego? Resto, indege, imodoka, umutekano, bar , Banks,...? c’est un article bien flou!

hakiza yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka