Nyamagabe: Abari bagize local defense force barasabwa gukomeza kurinda umutekano nk’Abanyarwanda
Abari bagize urwego rwa “Local defense force” mu karere ka Nyamagabe baributswa ko n’ubwo uru rwego rwavuyeho abari barugize bagifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’igihugu cyabo nk’Abanyarwanda.
Ibi ni ibyagarutsweho n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe n’ubwa polisi y’igihugu muri ako karere ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 07/07/2014, mu muhango wo gusezerera abari bagize local defense force ku mugaragaro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yatangaje ko bashima umusanzu abari bagize local defense force batanze mu kubungabunga umutekano w’igihugu muri rusange ndetse n’aho batuye by’umwihariko, anabibutsa ko n’ubwo batakiri local defense force ariko nk’Abanyarwanda bagifite inshingano zo gukumira icyahungabanya umutekano w’igihugu bakoresheje ubumenyi bafite.
Ati “Mwagize uruhare rukomeye cyane mu kubungabunga umutekano, n’ubundi umusanzu wanyu mu kubaka igihugu, mu kurinda umutekano, izo mbaraga ntaho zagiye, ubwo bumenyi ntaho bwagiye, muzakomeza mubikore”.

Yakomeje atangaza ko abari bagize local defense force bazakomeza kugira uruhare mu gucunga umutekano iwabo mu midugudu, abafite akazi ku bigo binyuranye byaba iby’amashuri, amavuriro n’ibindi bagakomeza kubicungira umutekano, abandi bakazafashwa gushyirwa mu makoperative asanzwe acunga umutekano.
Umuyobozi wa Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe, Superintendent Janvier Ntakirutimana, wari muri uyu muhango, yibukije abahoze muri local defense force ko bagiyemo kubera ubunyangamugayo abaturage bari bababonyemo bityo bakaba basabwa kubugumana n’ubu basoje inshingano zabo nka Local defense force, ndetse bagaharanira ko umutekano ubungabungwa.
“Mwari inyangamugayo, mwari Abanyarwanda beza, mwafashaga muri gahunda zitandukanye za Leta no mu mutekano mukinjiramo. Ibyo bintu mubikomezanye,” SP Ntakirutimana.

Mu izina ry’abahoze muri local defense force mu mirenge ya Kibumbwe, Kaduha, Musange na Mugano, Mugenzi Jean Damascène yatangaje ko bazakomeza gufatanya n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu gukumira icyawuhungabanya, kuko bari bafitiwe icyizere kandi n’ubu kigihari.
Mu karere ka Nyamagabe habarizwaga aba local defense force basaga 500 bakaba bagiye gusimburwa na DASSO (District Administration Security Support Organ), ubu abantu 61 bayigize ku ikubitiro bakaba bari guhabwa amasomo azabafasha kuzuza inshingano zabo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibagende rwose, ibikorwa byabo byari bimeze nk’inyi imitwe yitwara gisilika < itagengwa n"amategeko! societe yose twabangaga! nta bunyamwuga! byari ibisambo! ntawuzibagirwa NDAGACAKIYE! Iyo batumwaga gusenyera umuntu bazaga nk;interahamwe! nigeze kubona aho basenya binyibutsa 1993-1994 ( mana umuzimu wabo ntuzatume uzukira muri DASSO