Rusizi: Rushakamba ikomeje uba indiri y’abajura bambura abaturage

Ahitwa mu Rushakamba mu mujyi rwagati w’akarere ka Rusizi hafatwa nk’indiri y’abajura, kuko iyo umujura ashikuje umuturage amafaranga cyangwa ikindi kintu ariruka akaruhukira mu Rushakamba abaturage bagatinya kumusangayo kuko abajura bahabakubitira.

Inama y’umutekano y’akarere ka Rusizi iheruka kuba yatinze kuri iki kibazo kuko aho hantu ariho abajura bigize ibyihebe bibera ndetse hakaba hanazwi ko ari naho haba abasore bakoresha ibiyobyabwenge.

Iyo uhageze uhasanga abasore bari kwinywera ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse mu minsi ishize aho hantu abajura bahakubitiye umukuru w’umudugudu w’aho akizwa n’abaturage akaba ari muri urwo rwego inzego z’umutekano zavuze ko zigiye guhagurukira icyo kibazo abo basore bagafatwa bakajyanywa iwawa.

Nta muturage n’umwe utuye mu mujyi rwagati w’akarere ka Rusizi utazi mu Rushakamba kubera ibibi bihakorerwa, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzyimana Oscar yavuze ko bagiye gukora uko bashoboye byaba na ngombwa bakahashyira uburinzi buhoraho kugirango abaturage bagire umutekano.

Inzego z’abikorera zagerageje guhangana n’icyo kibazo cy’abajura bo mu Rushakamba aho zari zubatse urukuta rutangira abo bajura kugirango ntibakajye babona aho bihisha ariko biba iby’ubusa.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

abajurababa mumugi rwagati? None se inzego zumutekano zireba hehe? Agencies in Rusizi measure up.

alias Mwitwebiri yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka