Gicumbi: Abanyamahanga baje kwigira ku buhinzi n’ubworozi bwa Shirimpumu
Abanyamahanga baturutse mu bihugu bya Afurika ndetse n’Uburayi basuye abikorera mu by’ubuhinzi ndetse n’ubworozi bo mu karere ka Gicumbi babigize umwuga ndetse banabigiraho uburyo bwo kwagura ubworozi mu bihugu byabo.
Uru ruzinduko rwateguwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ubworozi (FAO) mu Rwanda mu mushinga waryo wo guteza imbere amakoperative n’abikorera bakaba baratekereje ko umworozi wabigize umwuga Shirimpumu Jean Claude amahanga yamwigiraho byinshi nk’uko Madame Jeanne d’Arc Mukamwiza umukozi muri FAO mu Rwanda abitangaza.
Shirimpumpu Jean Claude wasuwe n’iri tsinda ari nawe wabaye indashyikirwa mu rwego rw’igihugu mu kumurika ibijyanye n’ubworozi yorora ingurube ku rwego ruri hejuru.
Shirimpumu ngo yatangiriye ku bworozi bw’inkoko z’amapondezi nyuma aza gutangira ubworozi bw’ingurube zo mu bwoko bwa Pietre na Landres. Ubworozi bwe yabutangiriye ku ngurube eshanu nyuma agenda yagura umubare kuburyo amaze kugeza ku ingurube zisaga 200.
Uyu mworozi w’ingurube yemeza ko ibyo akora bifitiye n’inyungu abaturage kuko baza kumukuraho icyororo cy’ingurube bityo nabo bakabasha kwinjira mu bororozi buciriritse bakazamura imibereho yabo.
Ingurube imwe yakuze neza iba ipima hagati y’ibiro 250 na 300 kandi akagurisha ingurube ihaka ku buryo n’uyimuguriye nawe agenda igahita imubyarira bityo akaba arungutse.
Kumbuku Valley Lobangi waturutse muri Sudani y’Epfo yashimye ashimye cyane uburyo Abanyarwanda biteza imbere ubwabo badateze amaso Leta, ko kandi nabo bagiye kubyigisha abaturage b’iwabo.
Uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa 08/07/2014 rwitabiriwe n’ibihugu umunani byo muri Afrika harimo u Rwanda, Uburundi, Uganda, Ethiopia, Kenya Soudan y’Epfo, Tanzania, Ubwongereza Ubudage ndetse n’Ubuahorande.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uhesheje Gicumbi ishema