Ruli: Guca akajagari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byatumye batera imbere
Bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera muri koperative KOMIKAGI mu karere ka Gakenke barishimira ko uburyo bacukuramo amabuye y’agaciro bimaze kubateza imbere bitandukanye na mbere ubwo bucukuzi bwakorwaga mu buryo bw’akajagari hakaboneka umusaruro udashimishije.
Mbere ngo ubucukuzi bwakorwaga mu kajagari bigatera impanuka zakundaga guhitana abantu mu birombe, ndetse ubutaka bukangirika cyane.
Omar Yusuf Karambizi amaze imyaka 15 akora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba n’umukozi wa KOMIKAGI ushinzwe tekinike, ubushakashatsi n’ibijyanye n’umusaruro, avuga ko n’ubwo mbere umusaruro wabonekaga ariko wasangaga nta kintu bimariye abanyamuryango kubera ko byakorwaga mu kajagari.
Ati “mbere wasangaga abantu basa nk’aho nta mategeko bagenderaho ku buryo nubwo abantu bitwaga abanyamuryango mu by’ukuri wasangaga ntacyo koperative ibamariye kuburyo nta kibazo cyacyemukaga nkuko koperative ubungubu ibiri mu nzira zo gukemura ibibazo no kugirango iteze imbere abanyamuryango bayo”.

Viateur Nkurikiyimana ni umwe mubakora akazi ko gucukura aya mabuye, mu myaka hafi 12 amaze akora kano kazi avuga ko mbere batarabyitabira bari baribasiwe n’ubukene kuburyo batashoboraga kwivuza neza, kwambara neza bitandukanye n’umunsi wa none.
Ati “amafaranga ndayabona kuko duhembwa neza, nubatse inzu itari munsi ya miliyoni 2 ngura imirima yo guhinga nkagira nirimo ikawa, kuburyo n’amatungo magufi nk’ihene mbifite kandi byose nabikuye mu mabuye y’agaciro”.
Innocent Ndahayo we ngo bitewe n’uburyo mu murenge wa Ruli batejwe imbere n’aya mabuye y’agaciro yahisemo kuva iwabo mu Karere ka Kamonyi aza gukorera mu murenge wa Ruli kandi bikaba byaramugiriye akamaro kuko konte ye itaburaho amafaranga ibihumbi 500.
Kuba kandi ubucukuzi bwarakorwaga mu buryo bw’akajagari byangizaga ubutaka kubera nta mategeko bagenderagaho kuburyo abacukuzi bw’uno munsi bagihanganye n’ikibazo cy’ubutaka bwangijwe bashaka uburyo babisubiranya bitanababujije kubona umusaruro.
Uretse kuba uyu munsi basigaye bakora bakurikije amategeko ngo abanyamuryango ba KOMIKAGI bagiye bazana abakozi babishoboye babagira inama z’uburyo ubucukuzi bwakorwamo neza kuburyo bukorwa harengerwa n’ibidukikije hamwe n’ibindi birimo kwereka abanyamuryango icyo ubucukuzi bubamariye n’icyo bumariye igihugu muri rusange.

Karambizi avuga ko nubwo ibintu byagiye mu buryo bagifite imbogamizi bagihura nazo zirimo amazi batabona n’ayo babonye akaba adahagije bitewe nuko ubucuzi bw’amabuye y’agaciro busaba amazi menshi. Ngo hari igihe bava mu kirombe ntibabone amazi yo gukaraba hamwe nayo banywa mu gihe bagize inyota.
Ubwoko bw’amabuye y’agaciro bukunze kugaragara mu murenge wa Ruli ni Gasegereti na Korota, Koperative ya KOMIKAGI ikaba ifite abanyamuryango 34 bakaba bacukura toni 10 mu kwezi kuburyo mu mwaka badashobora kujya munsi ya toni 100.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuntu yabonye amabuye yayagurisha ate ataba muri cooperative