Kamonyi: Abirukanywe muri Tanzaniya barishimira uko babanye n’abaturage basanze mu mirenge batujwemo

Nyuma yo gutuzwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi, imiryango 20 yirukanywe n’igihugu cya Tanzaniya mu mwaka wa 2013, irishimira uburyo yakiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu mirenge batujwemo.

Iyi miryango yageze muri Kamonyi muri Mutarama 2014, abaturage yaje isanga ntibahwemye gukusanya inkunga zo kubaha ngo basubire mu buzima busanzwe, ku buryo muri Gicurasi babashyikirije amazu bari bubakiye buri muryango; babakwiza mu mirenge 12 igize aka karere.

Manihura David watujwe mu murenge wa Musambira, ashima uburyo Abanyamusambira bakiriye umuryango we n’uburyo bakomeje kubafasha kubaho. Basanze abaturanyi barabahingiye banabaterera imyaka ku buryo basaruye ibishyimbo n’ibigori by’igihembwe cy’ihinga rya 2014 B.

Manihura David n'umuryango we bakira abaturanyi babazaniye imyaka.
Manihura David n’umuryango we bakira abaturanyi babazaniye imyaka.

Abanyamusambira kandi ngo babanira neza aba baturanyi bashya babonye kuko basurana bakanaganira. Ngo bakomeza kubazanira ibyo kurya kuko bo ntacyo bakora. Bavuga ko bakiri muri Tanzaniya bakoraga imirimo itandukanye yiganjemo ubuhinzi n’ubworozi, ariko kubera ko birukanywe huti huti, ntibabashije gutwara imitungo ya bo. Manihura we ngo yari umucuruzi.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, avuga ko ikibazo cy’uko iyi miryango idafite imirimo ibateza imbere cyizwi. Ngo n’ubwo batujwe abaturage n’ubuyobozi bakomeje kubafasha kubona ibibatunga. Barateganya ko bazakomeza kubafasha byibura kugeza uyu mwaka wa 2014 urangiye, ubundi bakabafasha kubona imirimo ijyanye n’icyo buri wese abashije gukora.

Abanyacyambwe bazaniye imyaka Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
Abanyacyambwe bazaniye imyaka Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Ngo hari abatujwe mu mirenge ikorerwamo imirimo ya VUP ishobora kubafasha kubona amafaranga; ndetse n’abashoboye ubucuruzi bazafashwa gukorana n’amabanki abahe inguzanyo babone igishoro. Abakecuru n’abasaza bo ngo bazakomeza kwitabwaho muri gahunda zisanzwe zifasha abantu nk’abo.

Imyinshi muri iyi miryango yakiriwe n’akarere ka Kamonyi, ivuga ko yari itunzwe n’ubworozi, hari n’abandi bavuga ko bacuruzaga. Naho umwuga w’ubuhinzi utunze benshi mu banyakamonyi baje basanga, aba bavuye muri Tanzaniya bavuga ko batigeze babikora.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

gufashanya bikomeze biturange kndi duharanire kigira

umwana yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

kubana neza nabaturanyi ndete no kubafasha ni imwe mu indangagaciro zabanyarwanda mukomeze mufashe neza abo bavandimwe niyo mpano iruta izindi abanyarwanda dufite.

Charles yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka