Urubyiruko n’abagore bagenewe miliyari 19 Rwf yo kubungura ubumenyi n’ubushobozi byo gukora
Amashami y’umuryango w’abibumbye (UN) akorera mu Rwanda, yahaye Leta inkunga ya miliyoni 28 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda yo gutanga ubumenyi bwashoboza urubyiruko n’abagore kwihangira imishinga cyangwa guteza imbere iyo bafite.
Ayo mafaranga ngo ntazajya ahabwa abantu bifuza kuzamura imishinga, ahubwo ngo azakoreshwa mu kwigisha abatazi gutegura imishinga cyangwa kwandika bashaka akazi, abatazi uburyo bateza imbere imishinga bafite, ndetse no kongera ubushobozi ku bigo bibaha ubumenyi; nk’uko ba Ministiri bakiriye inkunga kuri uyu wa 08/7/2014 babivuze.
“Ibiva ku (gutanga) amafaranga Leta yabishyiriyeho ingengo y’imari (ya 10% muri uyu mwaka), hari n’abandi badufasha mu bikorwa bitanga akazi; mu byo iyi inkunga yagenewe harimo kwigisha no gutanga ubushobozi butandukanye ku bantu, kugirango babashe kwihimbira akazi”, Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete.

Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean-Philbert Nsengamana, yashimangiye ko inkunga izafasha guhanga no kuvumbura imirimo mishya idashingiye ku buhinzi; nk’ijyanye n’ubucuruzi n’ikoranabuhanga, nk’uko byifujwe n’Umuryango wa UN watanze amafanga.
Ku ruhande rw’abagore, Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa avuga ko benshi bagaragaje imishinga n’ubushake byo gukora, ariko ko nabo bakibura ubumenyi, ndetse ngo haracyakorwa inyigo muri buri karere izarangira muri uku kwezi kwa Nyakanga, aho ngo imishinga y’abagore izajya itezwa imbere hashingiwe ku mitere y’ahantu batuye.
“Aya ni amahirwe duhaye urubyiruko n’abagore, ndetse tuzakomeza gushakisha izindi nkunga; ariko icyo aya mafaranga yagenewe kirahari kandi kirasobanutse bihagije”, nk’uko Umuhuzabikorwa w’amashami ya UN akorera mu Rwanda, Dr Lamin Manney yabitangaje, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’inkunga yatanzwe.
Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu guteza imbere gahunda mbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2), buri mwaka igomba kubonera urubyiruko n’abagore imirimo idashingiye ku buhinzi ingana n’ibihumbi 200; ivuye ku kigero cy’iriho ubu ngo igera ku bihumbi 104.

Bigenze bityo iyi ntego yaba irengeje igipimo cya 100%, kuko ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe muri 2012, ryagaragaje ko abarangiza amashuri bajya ku isoko ry’umurimo bangana n’ibihumbi 125 buri mwaka.
Icyakora nanone ngo Abanyarwanda bari mu kigero cyo gukora ni benshi kuko barenga 5,890,000; muri bo abarenga 65% bakora imirimo itabasha kubatunga, mu gihe abashomeri batagira na busa ngo bangana na 4%.
Inkunga ya miliyoni 28$ yatanzwe n’amashami ya UN akorera mu Rwanda, ni igice kimwe cy’agera kuri miliyoni $ 411 yashyizweho umukono mu mwaka ushize, nk’uko Ministiri Gatete w’imari n’igenamigambi yabisobanuye.
Ayo mashami ya UN yegeranyije inkunga, akaba ari UNDP, UNCDF, UNECA, FAO, UN-Women, UN-Habitat, UNIDO, UNV, UNCTAD, ILO, UNESCO na ITC.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nubusanzwe leta ikoresha inkunga neza twizereko amafaranga azajya mubyo yagenewe kandi akadufasha mu kwihangira imirimo ari nabyo bizafasha igihugu cyacu mukw’iteza imbere.