Ruhango: Nyuma yo gutwikwa na Kanyanga akabigira ibanga yitabye Imana
Niyomubyeyi Claire w’imyaka 22 y’amavuko, yitabye Imana tariki ya 07/07/2014 mu bitaro bya Butare, nyuma yo gutwikwa na Kanyanga akabanza kubiceceka.
Hari tariki ya 02/07/2014, ubwo umugabo w’uyu mugore Tuyisenge Jean d’Amour w’imyaka 31 y’amavuko yikangaga aba polisi agashaka kumena kanyanga yari atetse ikamuturikana ikamwotsa amaguru kugeza n’ubu akaba akirwariye mu bitaro bya Gitwe.
Icyo gihe ngo iri turika rya kanyanga ntiryagize ingaruka kuri uyu mugabo gusa, kuko n’umugore we ryamugezeho.
Uyu mugore nawe yarahiye ndetse anashya nabi, aho yanahiye imyanya ndangagitsina. Ikimara kumutwika we ntiyagaragaye kuko yarwanye no kwihisha nk’uko bitangazwa n’abaturanyi b’uyu muryango bari batuye mu mudugudu wa Rugogwe, akagari ka Rwinyana mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango.
Uyu mubyeyi ngo inzego z’umutekano zikimara kugenda, nibwo yahise yigaragaza ko nawe yahiye, bamutwara ku kigo nderabuzima cya Byimana nacyo kimwohereza ku bitaro bya Gitwe, ageze i Gitwe naho bamwohereza i Butare ari naho yaguye.
Niyomubyeyi yitabye Imana asize abana babiri umuto akaba afite amezi abiri, naho umugabo we nawe akaba akirwariye mu bitaro bya Gitwe.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nk’uyu si we wizize kweli? Iyo yigaragaza hakiri kare akavuzwa, nyuma agahanwa? Nyamara bashatse bakumvira amategeko, bakava mu manyanga no gushaka gukira vuba.