Karongi: Triathlon yungutse abatoza bashya.
Uyu munsi taliki ya 30 Kanama mu karere ka Karongi, hasojwe amahugurwa y’abatoza b’umukino wa Triathlon yari agamije gukarishya ubumenyi bw’abari basanzwe muri uyu mukino ndetse no guhugura abashya.

Ni amahugurwa yari amaze iminsi ine aho yatangwaga n’impuguke muri uyu mukino akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Thriatron mu gihugu cy’ubufaransa Laurent Masaias.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alex avuga ko intego nyamukuru yayo ari ukongerera no guha abatoza bashya ubumenyi kugira ngo bakurikirane impano z’abana bakiri bato.

Yagize ati “Amahugurwa twari tuyamazemo iminsi ine, ni amahugurwa yari afite intego zo kongerera ubumenyi abatoza dusanzwe dufite ndetse no guha ubumenyi abatoza bashya bityo bakadufasha gukurikirana impano z’abakinnyi.”

Mbaraga akomeza asobanura impamvu aya mahugurwa yazanywe mu ntara y’iburengerazuba, aho yagize ati “ni mu rwego rwo kwegera cyane impano zo muri utu turere by’umwihariko dukora ku mazi kuko nk’uko mubizi Triathlon ni umukino ukoresha amazi. Rero nituba dufite abatoza muri utu turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu na Nyamasheke, bizadufasha cyane kubona abana bazahagararira n’igihugu mu mikino itandukanye”

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abatoza 21 barimo 4 bakomoka mu gihugu cya DR Congo, akaba yasojwe n’irushanwa nk’umwitozo wo gushyira mu ngiro ubumenyi abatoza ba Triathlon bari bamaze iminsi bahabwa.
n’ishyirahamwe ryuyu mukino ukomatanyije (Koga, Kunyonga igare ndetse no gusiganwa ku maguru).

Abakinnyi bitabiriye iri rushanwa ni 21 baturutse mu turere twa Karongi,Rubavu ndetse no muri DR Congo.
Umukino wa Triathlon umaze imyaka 13 ugeze mu Rwanda usibye imikino y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, uyu mukino umaze kunguka abatoza 41 bari hirya no hino mu gihugu mu makipe atandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|