Shema Ngoga Fabrice atorewe kuyobora FERWAFA

Kuri uyu wa Gatandatu, Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kugeza mu 2029.

Uyu mugabo wari usanzwe ari Perezida wa AS Kigali, yatorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu nteko rusange aho yatowe n’abanyamuryango 51 muri 53 bamanitse ikarita yanditseho "YEGO" mu kugaragaza ko bamutoye mu gihe nta "OYA" yamanitswe, hakaba hifashe babiri.

Mu ijambo rye, Shema Ngoga Fabrice ubwo yiyamazaga yavuze ko icyahurije abanyamuryango ba FERWAFA hamwe ari umupira w’amaguru, ariko igitanga ibyishimo ari intsinzi.

Ati "Uyu munsi ndifuza ko tugira impinduka, icyo nise ’movement’. Kugira ngo tubigereho twihaye intego twifuza ko abanyamuryango bose ba FERWAFA twabihuriraho mu cyo twise ’One Vision, One Team’."

Urutonde rw’abazakorana na Shema Ngoga Fabrice:

Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n’Imari: Gasarabwe Claudine

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike: Mugisha Richard

Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry

Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore: Nikita Gicanda Vervelde

Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa: Niyitanga Désiré

Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru: Kanamugire Fidèle

Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise

Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Dr. Gatsinzi Herbert.

Komiseri Ushinzwe Imisifurure :Hakizimana Louis

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka