Iburasirazuba: Abikorera barashaka kuba umusemburo w’iterambere
Inama nkuru y’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, yateranye tariki ya 8/07/2014 mu karere ka Rwamagana, yasabye ko abikorera barushaho kuba inkingi ikomeye mu kubaka iterambere u Rwanda rwifuza kugeraho, bibahereyeho ubwabo.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Eng. Habanabakize Fabrice asaba abikorera kwagura ibitekerezo kandi bagahuza imbaraga kugira ngo bashobore gukora ibikorwa byagutse bibateza imbere.
Inama yahuje ubuyobozi bwa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera mu turere 7 tw’iyi Ntara, yize ku ngamba n’uburyo bwakoreshwa kugira ngo Abikorera b’Indashyikirwa bagiye bari hirya no hino mu turere babashe gutanga umusaruro ukwiriye watuma abikorera bose bazamura imyumvire ituma u Rwanda rubasha gutera imbere.
Eng. Habanabakize Fabrice avuga ko kuzamura imyumvire ku bikorera kandi bashyira hamwe ari byo bizatuma abikorera biyubaka kandi bagafasha igihugu kwihuta mu iterambere.

Gakuba Damascene uyobora urugaga rw’Abikorera mu karere ka Kayonza, avuga ko abikorera bafite inzira nyinshi zo gukoreramo kugira ngo babashe gutera imbere, harimo gukorana n’uturere bakoreramo ndetse no guhuza amafaranga yabo ubwabo maze bakubaka ibikorwa bifatika kandi bigira umumaro kuri bose.
Inzego z’Abikorera zigaragaza ko hari amahirwe akomeye yashingirwaho agatuma abikorera batera imbere harimo ko bazajya bicarana n’uturere mu gutegura igenamigambi, bityo abikorera bagashyira hamwe mu bikorwa bibubaka ariko na none biteza imbere utwo turere barimo kuko ari ho bizajya bikorerwa.
Mu bishyizwemo ingufu mu kuzamura uruhare rw’abikorera mu iterambere rusange ry’igihugu, harimo kubanza kuzamura imyumvire kuri bo kugira ngo basobanukirwe uruhare rwabo ndetse koko barugaragaze.
Ku bikorera bo hirya no hino mu turere, bagaragaza ko hamaze kuboneka amahirwe atari yarigeze abaho kuko ubu basigaye bafite umuntu ubahagarariye mu nama njyanama y’akarere, ari na ho bashingira bavuga ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bwa Leta mu bikorwa byose bigamije iterambere ry’ubukungu.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|