Ngororero: Kwibohora mu bukungu ni inyiturano ku barwanye urugamba

Kuri iyi sabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, abaturage b’akarere ka Ngororero barivuga ibigwi by’intambwe bamaze gutera mu bukungu, aho bavuga ko kwibohora bizamura mu bukungu ari inyiturano nziza ku barwaniriye igihugu ndetse bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakahamugarira.

Nyuma y’ibirori bya tariki ya 4 Nyakanga 2014, ubu bamwe mu batangiye iyo nzira yo kwigobotora ubukene bakomeje kwivuga ibigwi no guharanira kongera ibikorwa byabo, ari nako bakurura abasigaye inyuma yabo ngo nabo batere imbere.

Uwimana Donata atuye mu murenge wa Hindiro, yadutangarije ko iyi gahunda yo kwiteza imbere mu bukungu yayitangiriye ku karima k’igikoni ahinga imboga nyuma aza guhinga umurima w’imboga munini akajya agemurira ibigo by’amashuli. Yaje kwaka inguzanyo mu murenge Sacco aza kuba rwiyemezamirimo none ubu afite igishoro kingana na miliyoni eshanu.

Kwihangira imirimo ngo ni ikimenyetso cy'insinzi.
Kwihangira imirimo ngo ni ikimenyetso cy’insinzi.

Uyu mugore kandi avuga ko arimo kwiyegereza bagenzi be nabo bakiri mu bukene ngo bifatanye. Mugenzi we Kubaho Anastase utuye mu murenge wa Matyazo nawe arishimira intambwe amaze gutera yiteza imbere. Uyu yari atunzwe no guca inshuro none ubu afite atoriye (atelier) idoda imyenda, akoresha abakozi bane.

Kimwe mu bigaragaza ubushake bw’abatuye akarere ka Ngororero mu kugera ku iterambere ni aho abantu benshi mu barimo kwihangira imirimo usanga barabagaho nabi, bakorera amafaranga makeya cyangwa batunzwe no gukorera abandi gusa. Uru rwego rwo kwiteza imbere rugaragara cyane mu bagore.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko muri rusange abaturage b’akarere ayoboye bageze kure bibohora ubukene basanganira ubukungu. Avuga ko kwibohora ubukene atari igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo ngo kuburwanya ni uguhozaho kuko kurwana urugamba rw’amajyambere ari inshingano ya buri wese, ibi Abanyangororero bakaba bagomba kubyumva kurusha abandi kuko babayeho nabi igihe kirekire.

Ubukorokori ni kimwe mu bishyirwamo imbaraga.
Ubukorokori ni kimwe mu bishyirwamo imbaraga.

Ruboneza atanga ingero nyamukuru zerekana aho abaturage bageze bibohora nyuma y’imyaka 20, aho mu miyoborere myiza abaturage bahabwa serivisi zinoze kandi zihuse; mu mibereho myiza y’abaturage ngo ntawe ukiganyira kujya kwa muganga kubera ubwisungane mu kwivuza; naho uburezi bwabaye ubwa bose.

Mu bukungu ngo ibikorwa remezo birivugira, girinka munyarwanda yaje kuba ingabo y’umutamenwa mu kurwanya ubukene, ndetse abikorera bakomeje kwiyongera.

Ibi byose byagezweho kubera imiyoborere myiza yuje ubutabera ubu busigaye butangirwa mu nteko z’abaturage.

Ruboneza asezeranya abatuye akarere ayoboye ko nibikura mu bukene, bakabumbatira umutekano izaba ari inyiturano ifatika bahaye abarwanye urugamba rwo kubohora igihugu, n’umurage mwiza ku bana b’u Rwanda.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka