Nzashyira imbaraga mu kongerera ubushobozi abanyamakuru - Dan Ngabonziza umuyobozi mushya wa ARJ
Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Abanyamamakuru mu Rwanda ARJ kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kanama yatoye Dan Ngabonziza nk’umuyobozi mushya muri manda y’imyaka itatu.

Ngabonziza yatowe ku bwiganze busesuye aho abanyamuryango bamuhundagajeho amajwi yose kuko ntawundi wari uhanganye nawe kuri uyu mwanya. Asimbuye kuri uyu mwanya Aldo Havugimana wari warasezeye manda itararangira kubera impamvu ze bwite.
Muri iyi nama hanatowe abamwungirije aribo Visi Perezida wa Mbere Brigitte Uwamariya, umuyobozi wa Radio Huguka, na Visi Perezida wa Kabiri Nibakwe Edith.
Uwatowe ku mwanya w’umunyamabanga ni Ufitinema Remy Maurice wa RBA, mu gihe Cecile Nyirahavugimana wo kuri Radio Umucyo yabaye umubitsi.
Abashinzwe ubugenzuzi ni Ange Hatangimana Eric wo ku kinyamakuru Umuseke, Oswald Mutuyeyeyezu na Emma Marie Umurerwa umwanditsi n’umuyobozi w’ikinyamakuru Iriba.

Abashinzwe akanama nkemurampaka bahagarariwe na Perezida Sabine Kayihura umunyamakuru ku igihe.com, Didas Niyifasha ushinzwe itangazamakuru muri Anglican n’umunyamakuru Nadine umuhoza.
Ngabonziza mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba ARJ nyuma yo gutorwa yabanje kubashimira uburyo bamugiriye ikizere. Yababwiye ko uburambe afite mu itangazamakuru bumwemerera gufatanya na Komite nshya yatowe mu guteza imbere itangazamakuru.
Ati " Mu magambo make nagira ngo mbabwire ko nzaharanira icyateza imbere imibereho myiza y’abanyamakuru. Icya kabiri nzashyira imbaraga mu kongerera ubushobozi abanyamakuru. Ndetse ndababwira ko tuzakora cyane kugira ngo tuzateze imbere umuryango wa ARJ".

Umuyobozi wa RMC Umutesi Scovia yashimiye Komite icyuye igihe ariko anasaba abayobozi batowe gukorana umurava bagakomereza aho bagenzi babo bagejeje.
Ati “ Mwese murashoboye kandi tubizeyeho kuzakorana neza nka Komite nshya kandi turizera ko muzakorana ubushishozi muri byose”.
Muri iki gikorwa hanatanzwe ‘certificat’ z’ishimwe kuri Komite nyobozi icyuye igihe ku bikorwa byiza bakoze byateje imbere iri shyirahamwe rya ARJ.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|