Ubudage ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi nyuma yo kwandagaza Brazil 7-1
Ikipe y’Ubudage yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, ubwo yari imaze kwandagaza Brazil ikayitsinda ibitego 7-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 8/7/2014.
Muri uwo mukino waranzwe n’intege nkeya za Brazil, mu minota 30 y’igice cya mbere Ubudage bwari bumaze gutsinda ibitego bitanu byinjijwe na Thomas Mueller, Miroslav Klose, wahise yuzuza ibitego 16 ari nabyo byinshi mu gikombe cy’isi, Toni Kroos, Toni Kroos na Sami Khedira.
Amakipe yagiye kuruhuka ari ibitego 5-0 ariko mu gice cya kabiri, Brazil yagarutse ishaka gusatira ariko ntibyamaze akanya kuko Ubudage bwongeye kwigarurira umukino maze butsinda ibindi bitego bibiri byinjiwe na Andre Schuerrle.

Brazil yakinaga idafite Neymar yagendeyeho muri iki gikombe cy’isi akaza kuvunika, ndetse na Thiago Silva wari wahagaritswe kubera amakarita y’umuhondo, yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 90 gitsinzwe na Oscar.
Uwo mukino utazibagirana mu mateka ya Brazil, wasize amateka menshi ndetse n’imihigo myinshi, aho kuba byabaye ubwa mbere ikipe yakiriye igikombe cy’isi itsindwa ibitego byinshi.
Ibitego Brazil yatsinzwe ni nabyo byihuse cyane mu mateka y’igikombe cy’isi mu mukino wa ½ cy’irangiza, kandi ni nabyo byinshi byinjiye mu mateka ya ½ cy’irangiza muri iryo rushanwa.

Ibitego 7-1 byatsinzwe n’Ubudage kandi byahesheje iyo kipe kwesa umuhigo w’ibitego byinshi mu gikombe cy’isi kuko yahise igwiza ibitego 221.
Ikipe y’Ubudage ifite ibikombe by’isi bibiri, yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya munani mu mateka yayo, izahura ku mukino wa nyuma n’ikipe iza kurokoka hagati ya Argentine n’Ubuholandi mu wundi mukino wa ½ cy’irangiza ukinwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 9/7/2014 kuva saa yine z’umugoroba.







Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|