Bane bazize inkongi y’umuriro wafashe gereza ya Nyakiriba

Abantu bane bitabye Imana abandi barenga 60 bajyanwa kwa muganga biturutse ku mpanuka y’inkongi y’umuriro wibasiye amazu abiri mu mazu atatu agize gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu ku mugoroba wa tariki 07/07/2014.

Izi nyubako zigifatwa n’umuriro 17h20 abagororwa bagerageje kuzimya bakoresha amazi n’umucanga ariko biba iby’ubusa biba ngombwa ko bahunga. Gereza ya Nyakiriba isanzwe ifungiwemo abagororwa 3800.

Bamwe mu bacungagereza batangaje ko abitabye Imana batazize ubushye bw’umuriro ahubwo bari basanzwe barwaye. Ngo nyuma yuko abagororwa bagerageje kuzimya umuriro bikabananira batangiye guhunga bituma abafite intege nke bahagirira ibibazo birimo umubyigano no kubura umwuka.

Nyuma y'uko gereza ifashwe n'inkongi inzego z'umutekano n'abakora ubutabazi bahise bahagera.
Nyuma y’uko gereza ifashwe n’inkongi inzego z’umutekano n’abakora ubutabazi bahise bahagera.

Abagororwa bari mu nyubako zafashwe n’umuriro bavuga ko batamenye igiteye inkongi y’umuriro gusa ngo bumvishe ibintu biturika umuriro uraka batangira ibikorwa byo kuzimya umuriro ariko ubarusha ubukana maze batangira guhunga.

Mu bikorwa by’ubutabazi kizimyamuriro ya gisirikare yahise ihagera ariko ntiyashobora kuzimya umuriro kuburyo inyubako zafashwe n’inkongi zagejeje 20h00 zicyaka, inzego z’ubutabazi zifasha abagize ikibazo cyo gukomereka kugera kwa muganga.

Kizimyamuriro yabuze uko ijya kuzimya umuriro kubera inzu zahiye ziri hirya cyane.
Kizimyamuriro yabuze uko ijya kuzimya umuriro kubera inzu zahiye ziri hirya cyane.

Kugeza muri iki gitondo cya tariki 08/07/2014 icyateye inkongi y’umuriro cyari kitaramenyekana nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan ariko ngo iperereza rirakomeje.

Nyuma y’iyi mpanuka, biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri yo gucunga Ibiza (MIDIMAR) n’iy’umutekano (MININTER) basura gareza ya Nyakiriba bazanye ibikoresho birimo ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa byo gusimbura ibyangijwe n’umuriro.

Umuriro urimo kuzamuka muri gereza ya Nyakiriba.
Umuriro urimo kuzamuka muri gereza ya Nyakiriba.

Bimwe mu bikomeje kwibazwa ni uburyo gereza ya Nyakiriba ifashwe n’inkongi y’umuriro kandi yari ikiri nshya, bikaba bije bikurikira inkongi yibasiye gereza ya Muhanga taliki 4/6/2014 bikaba ngombwa ko abagororwa bamwe bagomba gushaka aho bimurirwa aribyo biri kwibazwa niba n’abagororwa ba Nyakiriba baza kwimurwa.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

Nihanganishije imiryango yabururiye abayo muri iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Rubavu,ndanashimira inzego z’umutekano zakoze ubutabazi bwihuse.

Sibomana Joseph yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

dukomejekwihanisha imiryango yabuze ababo baribafungiwe mwiyogereza

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 7-07-2014  →  Musubize

Mwatubwira Ntawatotse

Alias yanditse ku itariki ya: 7-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka