Abahinzi barasaba kwishingirwa ku musaruro aho kwishingirwa ku gishoro gusa

Bamwe mu bahinzi bemeza ko ubwishingizi bafite muri iki gihe butabafasha ku bijyanye n’umusaruro kuko bushingiye gusa ku gishoro bashoye, ntibwishingire umusaruro bari kuzabona. Bagasaba ko hashyirwaho ubwishingizi bw’umusaruro kugira ngo igihe habaye ibiza, bishyurwe hakurikijwe umusaruro wari witezwe.

Uwamahoro Francine, umwe mu bahinzi bakoresha ubwishingizi mu buhinzi bwabo avuga ko bishingirwa ku gishoro gusa.

Ati: “Twishyura ubwishingizi ku bihingwa byacu, ariko iyo habaye ibiza, baduha amafaranga twashoye gusa. Twifuza ko byajya biba no ku musaruro twari dutegereje kubona.”

Sibomana Jean Baptiste nawe ashimangira ko ubwishingizi bahabwa bwishingira igishoro gusa, byaba byiza bashakiwe n’uburyo habaho ubwishingizi bw’umusaruro nabyo byafasha.

Agira ati: “Ubwishingizi ku gishoro gusa ntibudufasha bihagije kuko kenshi umusaruro umuntu aba ateganya kubona uba uruta igishoro. Nk’iyo twateganyaga kubona umusaruro munini, dutakaza byinshi cyane iyo habaye ikibazo gitunguranye, buriya byaba byiza hashyizweho n’ubwishingizi bwishyura umusaruro.”

Ku ruhande rw’abatanga serivisi z’ubwishingizi, Mahoro Leatitia, Umuyobozi w’ishami ry’Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Radiant yacu, yasobanuye impamvu mu bwishingizi batanga hatarimo ubwishingizi ku musaruro.

Agira ati: “Dutanga ubwishingizi ku gishoro kuko ari bwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatwemereye gutanga. Serivisi y’ubwishingizi k’umusaruro ntirashyirwaho kugeza ubu.”

Ntezimana Museruka Joseph, Umuyobozi wa Gahunda y’Ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko ku bijyanye n’ubwishingizi hari icyagezweho cyo kwishimira kuko imyumvire ku bwishingizi mu bahinzi yarazamutse.

Agira ati: “Ubu hari ibyo kwishimira kuko abahinzi batangiye kubyumva no kubyitabira. Mbere ntibabyumvaga, ariko ubu intambwe imaze guterwa.”

Yakomeje asobanura ku bijyanye n’icyifuzo cy’abahinzi cyo kwishingira umusaruro, ati: “Icyo gitekerezo kirazwi kandi turimo kugikoraho inyigo. Niturangiza inyigo, amakuru azatangazwa kandi abahinzi ntibakwiye kugira impungenge. Gusa nta gihe gihari giteganijwe umuntu yavuga aka kanya izarangiriraho ariko turi mu nyigo mu gihe kitarambiranye tuzaba twabonye igisubizo tuzabibamenyesha.”

Gahunda ya guverinoma y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere NST2 ishyira imbere kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya ingaruka z’ibiza, binyuze mu gushora imari mu ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bwo kugabanya ibyago birimo kwagura gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi. Iyi gahunda iteganya kongera abahinzi bagerwaho n’ubwishingizi, hagamijwe kurengera igishoro n’umusaruro, no gufasha guhindura ubuhinzi bukaba ubucuruzi bwizewe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka