Nyamagabe: Abaturage bemeza ko imihigo ifite uruhare mu kwihutisha iterambere ryabo

Kuva tariki ya 08/07/2014, akarere ka Nyamagabe kari kujyenda hirya no hino mu mirenge gasuzuma uko yashyize mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2013-2014, kakanifatanya n’abaturage kwishimira bimwe mu bagezweho mu mihigo mu mirenge.

Abaturage bavuga ko gukorera ku mihigo bigira uruhare mu kwihutisha iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange, mu gihe ubuyobozi bwo bushimira abaturage ko bakomeje kugira uruhare mu kwesa imihigo imwe n’imwe bukanabasaba kubyaza umusaruro ibikorwa remezo byagezweho binyuze mu mihigo.

Amashanyarazi yageze mu murenge wa Gatare ni kimwwe mu byo abaturage bishimiye.
Amashanyarazi yageze mu murenge wa Gatare ni kimwwe mu byo abaturage bishimiye.

Nyiranyenzi Marie Chantal utuye mu mudugudu wa Rwamakara mu kagari ka Gatare ko mu murenge wa Gatare, avuga ko gukorera ku mihigo yaba iy’ingo ndetse n’iy’ubuyobozi bituma abaturage bagera ku iterambere mu buryo bwihuse.

Ati “Iyo umuturage yakoze imihigo mu rugo rwe bituma igikorwa yateguye agikora vuba ngo umwaka urangire yakigezeho bityo agatera imbere. Ku mihigo y’ubuyobozi, urugero nko mu buhinzi bashobora kuvuga bati tuzasarura toni runaka. Icyo gihe bakora ku buryo babonera abaturage nkunganire (ifumbire n’imbuto) ugasanga bigiriye umurenge akamaro n’abaturage bawutuye. Muri rusange tubona imihigo ifite uruhare mu kwihutisha iterambere”.

Abakozi b'umurenge wa Gatare mu gikorwa cyo gusuzuma uko bashyize mu bikorwa imihigo y'umwaka 2013-2014.
Abakozi b’umurenge wa Gatare mu gikorwa cyo gusuzuma uko bashyize mu bikorwa imihigo y’umwaka 2013-2014.

Kuba gukorera ku mihigo bifasha abaturage n’abayobozi guharanira guhiga abandi besa ibyo bahize ijana ku ijana, abayobozi ngo ntibadindiza ibikorwa baba bahize ko bazakorera abaturage bityo inyungu zabyo zikabageraho vuba nk’uko abaturage bakomeza babyemeza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert wifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Gatare mu gusuzuma imihigo no kwishimira ibyagezweho, yabashimiye uruhare bagize mu gushyira mu bikorwa imihigo umurenge wabo wari ufite, anabasaba kubyaza umusaruro ibyagezweho yaba ibyakozwe n’umurenge cyangwa ibyari mu mihigo y’akarere.

“Turabashimira ibindi byinshi byagezweho mu buhinzi, uruhare abaturage bagize mu mihigo cyane cyane mu kubaka ibyumba by’amashuri, dore noneho n’amashanyarazi yarahageze. Hari abajyaga batubwira ngo ntibagura amatagisi (taxi) kubera umuhanda mubi, twizere ko mu minsi mike tuyabona yageze aha kuko umuhanda urahari,” Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert n'itsinda bari kumwe basuzuma imihigo mu murenge wa Gatare.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert n’itsinda bari kumwe basuzuma imihigo mu murenge wa Gatare.

Umuyobozi w’akarere akomeza avuga ko gufatanya n’abaturage kwishimira ibyo bagezeho bibaha imbaraga zo guharanira kugera ku byiza kurushaho mu gihe kiri imbere.

Biteganijwe ko itsinda ryo ku rwego rw’igihugu rizaba riri mu karere ka Nyamagabe kureba uko kashyize mu bikorwa imihigo kasinyanye n’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2013-2014 kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatatu mu cyumweru gitaha.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka