Uyu muhanzi w’imyaka 37 ni ubwa gatatu agiye gususurutsa ibirori byo gusoza igikombe cy’isi kuko mu mwaka wa 2006 ubwo igikombe cy’isi cyakinirwaga mu gihugu cy’Ubudage kigatwarwa n’Ubutaliyani nyuma yo gutsinda Ubufaransa kuri Penaliti 5-4 nabwo ariwe waririmbye.
Uyu muhanzi kandi yongeye kuririmba mu gikombe cy’isi cyabereye bwa mbere muri Afurika mu mwaka wa 2010, ubwo cyaberaga muri Afurika y’Epfo kikaza gutwarwa na Espagne itsinze Ubuholandi 1-0 ku munota w’116 mu nyongera.

Mu ndirimbo yise La La La (Brazil 2014), uyu muhanzi akazafatanya n’abandi bahanzi kuririmba mu gusoza irushanwa ry’igikombe cy’isi kugeza ubu kigeze mu mikino ya ½ cy’irangiza, aho Brazil yakiriye iri rushanwa iza guhura n’Ubudage naho Argentine igahura n’Ubuholande.
Shakira ukomoka mu gihugu cya Colombia arakunzwe cyane muri Amerique Latine no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ahandi hatandukanye bitewe n’injyana y’indirimbo ze zikundwa na benshi.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|