Bugesera: Basabwe ko kwibohora kwiza ari ukugera ku iterambere rirambye
Mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi wo kwibohoza byabereye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, umuyobozi w’akarere Rwagaju Louis yasabye abaturage gushyira imbaraga mu gukorera hamwe, kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.
Ibyo birori byabanjirijwe n’akarasisi kakozwe n’ingabo n’abakorera bo mu karere ka Bugesera, barimo ibigo bya Leta n’ibyigenga, amashyirahamwe atandukanye y’iterambere ry’abaturage.
Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu baturage bo muri aka karere, bose bagaragaje ko bamaze gukataza mu iterambere nyuma y’iyi myaka makumyabiri ishize, nk’uko Rusanganwa Charles yabitangaje.

Yagize ati “nkanjye w’umwarimu nsanga urwego rw’uburezi rwarageze kuri byinshi muri iyi mwaka 20, kuko abana basigaye biga bagatsinda ntihagire uvutswa amahirwe yo kwiga bitandukanye na mbere aho hari bamwe mu batsindaga ntibahabwe amahirwe yo kwiga kuko ari abatutsi”.
Uyu mugabo kandi yishimira umutekano ndetse n’iterambere rigerwaho n’abaturage muri rusange ndetse n’akarere dore ko kari karahejejwe inyuma.
Abaturage bavuze ko kuba umunsi nk’uyu wizihizwa bibibutsa aho bavuye n’ibyo bamaze kugeraho, bityo bagatekereza ku cyerekezo baganamo.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yasabye abaturage b’akarere ka Bugesera gushyira imbaraga mu gukorera hamwe, mu rwego rwo gusigasira ibyo bagezeho gukomeza gukataza mu iterambere rirambye.
Ati “buri wese nasubize amaso inyuma arebe ibyagenzweho maze abashe gufata ingamba zo gukomeza gukora kugirango agere ku iterambere kuko ari ko kwibohora nyako”.

Yanabasabye gushyira imbaraga mu gucunga umutekano bafatanyije n’inzego z’umutekano, bityo bikaba inshingano ya buri muturage.
Ibi birori by’umunsi wo kwibohora byanaranzwe n’imikino itandukanye, irimo iy’abakina umukino wa karate, imivugo n’indirimbo, aho umuhanzi Sergent Robert yasusurukije abari babyitabiriye ku buryo bushimishije.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|