CEPGL igiye kwiga ku kibazo cya Visa zakwa Abanyarwanda bajya Kongo

Ubunyamabanga bw’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) butangaza ko ikibazo cy’amaviza yakwa Abanyarwanda bajya mu gihugu cya Kongo kandi bari muri CEPGL kizaganirwaho n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize CEPGL mu nama iri gutegurwa.

Kuva taliki 25/6/2014 ubuyobozi bw’umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi bwatangiye kwaka viza Abanyarwanda bajya Goma. Abanyeshuri bishyura amadolari 30$ mu gihe cy’umwaka, abakora ubucuruzi buciriritse bishyura amadolari 200$ mu gihe cy’umwaka hamwe n’abafite amasezerano y’akazi bishyurwa amadolari 3000$ ku mwaka.

Kuva iki gikorwa cyatangira cyaciye intege Abanyarwanda bari basanzwe bakora akazi kambukiranya imipaka kuko basanga badashobora kuyabona kubera ubwinshi. Ubuyobozi bwo ku mupaka muto ku ruhande rwa Kongo buvuga ko ari amabwiriza yashyizweho Leta ya Kongo kugira ngo ishyire gahunda ku binjira ku butaka bwayo.

Abanyarwanda bajya muri kongo baciye ku mupaka muto wa Gisenyi babangamirwa no kwakwa amafaranga ya Viza.
Abanyarwanda bajya muri kongo baciye ku mupaka muto wa Gisenyi babangamirwa no kwakwa amafaranga ya Viza.

Joseph Letitiyo, umuyobozi wungirije muri CEPGL avuga ko iki kibazo kizaganirwa mu nama y’abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize CEPGL, akaba aribo bashobora kugira umwanzuro bafata.

Letitiyo avuga ko amwe mu mahame ya CEPGL arimo gufasha abaturage bagize uyu muryango guhahirana ariko ikibazo cya Visa gishobora guhungabanya imigenderanire n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Ngo uretse kuganira ku kibazo cya Visa zakwa abaturage bava mu bihugu bya CEPGL bajya muri Kongo hakwiye kuganirwa ku kibazo cyo kugabanya amasaha y’imipaka y’u Rwanda na Kongo isanzwe ikora.
Ubusanzwe imipaka yabaga ifunguye amasaha 24 kuri 24 ikaba ikora amasaha 12 ku munsi bitewe n’icyemezo cyafashwe na Leta ya Kongo bitumvikanyweho n’ibihugu bigize umuryango wa CEPGL.

Umuyobozi wungirije muri CEPGL avuga ko itariki izaberaho inama igomba kwiga kuri ibi bibazo itaramenyekana kuko iyari iteganyijwe yari taliki ya 17/5/2014 nyamara yarenze inama itabaye, hakaba hategerejwe ko za minisitere zishinzwe ububanyi n’amahanga z’ibihugu zumvikana igihe inama ibera cyane ko iheruka yabereye Bujumbura mu kwezi kwa Gashyantare 2014.

Ufite ibitabo ni Maire wa Bukavu Lutombo naho uhera iburyo ni Maire w'umujyi wa Goma Ndoole.
Ufite ibitabo ni Maire wa Bukavu Lutombo naho uhera iburyo ni Maire w’umujyi wa Goma Ndoole.

Nubwo ikibazo cya Viza kireba abaturage baturuka mu bihugu bihana imbibe na Kongo, abaturage bo mu gihugu cy’u Burundi bajya Kongo bavuga ko nta kibazo cya Viza bafite kuko nta mafaranga bakwa.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura, Saïd Juma, yayitangarije ko icyo kibazo cya Viza ataracyumva ku Barundi bajya Bukavu na Uvira, nyamara Abanyarwanda bava Rusizi bajya Bukavu bakwa amafaranga mu gihe Kongo ivuga ko ari ikibazo kireba abanyamahanga bose binjira ku butaka bwa Kongo.

Philémon Yogolelo Lutombo umuyobozi w’umujyi wa Bukavu asubiza ku kibazo cy’Abanyarwanda bakwa amafaranga ya Visa yavuze ko icyo kibazo cyabazwa abayobozi bo hejuru nko muri Minisitere kuko bashyira mu bikorwa imyanzuro yoherejwe na Kinshasa, ubuyobozi bw’umujyi ntacyo bushobora kubikoraho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Min Mushikiwabo akwiye kugabanya diplomatie akarengera abanyarwanda iri ni ivangura ribi; ku mupaka wa Uganda binjirira ubuntu, kumupaka w´uburundi (bikavu) ni bubntu ku mupaka w´urwanda(bukavu) barariha!ku mupaka i goma(gisenyi) BARARIHA...ABANYARWANDA BARIHE BO GUSA!!!Journalistes muzambarize kino kibazo hejuru muri minaffet.Murakoze

julius yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

niharebwe ukuntu iki kibazo cyavaho kuko abaturanyi baba bahuriye kuri byinshi , kwakana aya mafaranga rero ntibihesha isura nziza kongo

mutombo yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

babishakire umuti ufatika gusa na Congo imenye ko baramutse batse aba congomani ayo mafaranga ya Viza babihomberamo nibatuze dukorane neza.

Sango yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka