Ruhango: Abari mu kiruhuko cy’izabukuru nti baravuga rumwe n’umuryango wabo

Abasheshe akanguhe bari kiruhuko cy’izabukuru (pension) bo mu karere ka Ruhango, baravuga ko batarumva inyungu bazabona mu muryango nyarwanda wa bari muri pension kuko babona nta buvugizi bakorerwa nk’imwe mu ntego zatumye uyu muryango ubaho.

Ikindi bavuga ko batumva neza umusanzu w’amafaranga 500 ya buri kwezi bakwa icyo azakoreshwa dore ko batanafite aho bakiyakura kuko badakora; nk’uko babitangarije mu nama yahuje abari muri pension bo mu karere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa kabiri triki ya 08/07/2014.

Abitabiriye iyi nama bayisohotsemo bavuga ko batarumva akamaro k’uyu muryango, kuko nta buvugizi bari babona wabakoreye, abandi bakavuga ko bigoranye kubona umusanzu bakwa kandi batagikora ndetse ngo n’amafaranga y’imperekeza bahabwa ukwezi kujya gushira bari mu myenda.

Bamwe mu basheshe akanguhe bari kiruhuko cy'izabukuru (pension) bo mu karere ka Ruhango.
Bamwe mu basheshe akanguhe bari kiruhuko cy’izabukuru (pension) bo mu karere ka Ruhango.

Umwe mu bitabiriye iyi nama we yagize ati “erega njye sinarinayizi, ubundi se ubu igihe bavuga yagiriyeho yakoze iki? Perezida wacu Paul Kagame yavuze ko bashyira mu bikorwa amafaranga y’imperekeza duhabwa akiyongera akajyana n’ibiciro biri ku isoko, hakozwe iki? Ayo mafaranga y’umusanzu batwaka ko batatwereka icyo uzakoreshwa uretse kuvuga ngo bazagura impapuro banakodeshe inzu bazakoreramo.”

Undi ati “baraduca aya mafaranga ngo tuyakure he? Dore mfite imyaka 86 buri kwezi bampa amafaranga atarenze 5000, ukwezi kujya gushira ndi mu myenda, ubwo se iyo misanzu nzayikurahe, ubundi se ako kamaro bavuga, kazamarira iki ko nzaba narapfuye.”

Ubuyobozi bw’umuryango nyarwanda w’abari muri pension ku rwego rw’igihugu, uvuga ko ibi byose biterwa n’imyumvire micye ikiri muri aba banyamuryango.

Nzabahimana Felix umunyamabanga w'umuryango Nyarwanda wa bari muri pension mu nama n'abanyamuryango bo mu karere ka Ruhango.
Nzabahimana Felix umunyamabanga w’umuryango Nyarwanda wa bari muri pension mu nama n’abanyamuryango bo mu karere ka Ruhango.

Nzabahimana Felix umunyamabanga w’umuryango Nyarwanda wa bari muri pension, yavuze ko ahanini ibi biterwa n’imyumvire, ariko ngo hazashyirwamo imbaraga kugirango bagaragarizwe inyungu ziri mu kwishyirahamwe n’abandi.

N’aho ku kibazo cy’amafaranga 500 y’umusanzu, avuga ko inama yayashyizeho izongera igaterana ikabyigaho. Ati “ubundi amafaranga 500 iyo atanzwe, havaho 200 akaza mu nama nkuru y’igihugu, 300 agasigara iwabo mu turere bakayakoresha ibyo bashaka, ariko niba babona ari menshi ubwo inama rusanjye izongera iterane ibyigeho.”

Kugeza ubu mu karere ka Ruhango, ntiharamenyekana umubare nyawo w’abanyamuryango bazakorana n’uyu muryango, kuko abiyandikishije nta numwe uratanga aya mafaranga 500 y’umusanzu.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 2 )

Abantu bari muri pension bagomba kuvuganirwa n’inzego zishinzwe kuvuganira abaturage nk’inteko ishinga amategeko, abashinzwe imibereho myiza ku nzego zinyuranye,...ndumva badakeneye guha umuntu runaka washinze ishyirahamwe amafaranga ngo abavuganire. Iyi misanzu yamera nk’imwe y’amakoperative y’abamotari uheruka utanga wagira n’ikibazo ntibakugoboke.

Basaza tubyitondere yanditse ku itariki ya: 9-07-2014  →  Musubize

Igitekezocya tujyebahango
Komvakoba bwa5000gusakandi bakarajyizabafi imyenda
Jyenu mvababagaba nyiza?babaza ayoshobora bijenayobabona kujyirago nibajyemu myenda basazaneza bumvakobari shwiramwe bakunda nurubyirukoru zarukazayikund ndashwi gikiyekuko ndumwemu banyu hango amazing nitwa ishimweyakubu mvarifamiye nyakwijyender muzeho habibu murakoze

Ishimwe yakubu yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka