Nshimiyimana Eric yatangiye gutoza Kiyovu Sport, akaba agiye kubakira ku bakinnyi bato

Nshimiyimana Eric wahoze atoza ikipe y’u Rwanda Amavubi, yamaze kuba umutoza mukuru wa Kiyovu Sport, ndetse nyuma yo kwemera gusinya amasezerano y’umwaka umwe, yatangiye gukoresha imyitozo abakinnyi b’iyo kipe yiyemeje kuzakinisha abakinnyi bakiri batoya muri shampiyona itaha.

Nshimiyimana yari amaze amezi atatu nta kipe afite nyuma y’igihe kirekire yamaze ari umutoza mukuru w’Amavubi aho yari yasimbuye Milutin Micho werekeje muri Uganda nyuma yo gusezererwa.

Aho Nshimiyimana aviriye mu Mavubi agasimburwa na Stephen Constantine, Nshimiyimana yari amaze iminsi aganira n’amakipe atandukanye, ariko byarangiye yerekeje muri Kiyovu Sport.

Nshimiyimana yamenyekanye cyane akina hagati mu Mavubi ndetse akaba yarakinnye CAN 2004 muri Tuniziya.
Nshimiyimana yamenyekanye cyane akina hagati mu Mavubi ndetse akaba yarakinnye CAN 2004 muri Tuniziya.

Ubwo yari arangije imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki 18/07/2014, Nshimiyimana yadutangarije ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport akaba mu minsi mikeya agomba gusinya amasezerano y’umwaka umwe, ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azaba yaritwaye muri shampiyona.

Nshimiyimana watangiye imyitozo areba neza abakinnyi ikipe ifite, abo akeneye, abo ashobora gusezerera ndetse n’abashya azagura, avuga ko icyo ashyize imbere ari ugukinisha abakinnyi bakiri batoya, cyane cyane ab’abanyarwanda, kuko ngo yanasanze aricyo cyerekezo cy’ikipe ya Kiyovu Sport muri rusange.

Kuba Kiyovu Sport yararanzwe n’ibibazo by’amikoro mu mwaka wa shampiyona ushize, ngo nta mpungenge biteye Nshimiyimana kuko ibijyanye n’amafaranga bamaze kubyumvikanaho kandi ngo hafashwe ingamba z’uko icyo kibazo kitazongera kubaho.

Nshimiyimana yatoje APR FC nyuma yo kuyikinira.
Nshimiyimana yatoje APR FC nyuma yo kuyikinira.

Nshimiyimana w’imyaka 42 asimbuye Kanyakore Gilbert Yaoundé wari umaze umwaka umwe muri Kiyovu Sport, akaba yarasubiye muri Vital’o mu Burundi aho yari yaravuye, akaba yari yahesheje Kiyovu Sport umwanya wa gatanu muri shampiyona iheruka.

Nshimiyimana wakiniye APR FC n’Amavubi aho yari mu bakinnyi bakinnye igikombe cya Afurika muri 2004, yanatoje AS Kigali, APR FC, Isonga FC ndetse n’Amavubi aho yakunze kuba umutoza wungirije abatoza b’abanyamahanga, nyuma akaza kuba umutoza mukuru kugeza muri Mata uyu mwaka.

Nshimiyimana asimbuye Kanyankore Gilbert Yaounde wasubiye muri Vital'o mu Burundi.
Nshimiyimana asimbuye Kanyankore Gilbert Yaounde wasubiye muri Vital’o mu Burundi.

Mu gihe amakipe arimo kwitegura shampiyona izatangira muri Nzeri uyu mwaka, Kiyovu Sport ibaye ikipe ya gatanu ibonye umutoza mushya, nyuma ya Gicumbi FC yamaze kuzana Emmanuel Ruremesha, Mukura yazanye Kayiranga Baptiste, Musanze FC yazanye Okoko Godfrey ndetse n’Amagaju FC yagaruye Bizimana Abdoul ‘Beken’ wayitozaga mu myaka ibiri ishize.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka