Gicumbi: Abanyamuryango ba SACCO bishimiye ikoranabuhanga ryahuje konti na telefoni

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko abafatanyabikorwa b’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), bishimiye ikoranabuhanga ryashoboye guhuza konte za SACCO na telefone zabo, ku buryo ibikorerwaho byose babimenya bitabasabye kuva aho bari.

Ni nyuma y’uko LODA itangije ubukangurambaga bwiswe "Telefoni Yanjye, Amafaranga Yanjye", bugamije gushishikariza abagenerwabikorwa ba VUP mu nkingi zayo zose guhuza konti zabo za SACCO na SIM Cards zibaruye mu mazina yabo, kugira ngo bibafashe kujya babona ubutumwa (Notification) igihe cyose hari igikorewe kuri konti yabo.

Abaturage bavuga ko iyi gahunda imaze igihe itangirijwe mu Turere twa Burera, Nyamagabe na Rusizi hagamijwe gushishikariza abagenerwabikorwa ba VUP kwakira ubufasha bahabwa bakoresheje ikoranabuhanga (VUP Digital Payment), yarushijeho kuborohereza kuko ibafasha gutuma babasha kubikuza, kubitsa no kwishyura serivisi bakeneye bakoresheje telefoni zabo, kandi bukaba ari uburyo bwizewe.

Abo mu Karere ka Gucumbi bavuga ko byabarinze gukora ingendo no gutakaza umwanya bakoreshaga bajya banava kuri SACCO, bibongerera umutekano w’amafaranga yabo kuko uba wizewe bitewe n’uko nta mpungenge zo kiyibwa cyangwa kuyata baba bafite.

Ni gahunda bemeza ko yatumye basezera gutonda imirongo kuri SACCO, bukaba ari uburyo bizera neza ko buzarushaho gufasha abari mu rugendo rwo gufashwa kwiteza imbere ku buryo burambye (Graduation), kuko umwanya n’amatike bakoreshaga bajya cyangwa bava kuri SACCO, bazabikoresha mu bindi bikorwa bigamije kubabyarira inyungu, mu rugendo rwo kwivana mu bukene.

Ubwo bari mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama, ubuyobozi bukuru bwa LODA bwatangaje ko abafatanyabikorwa ba gahunda ya VUP bagiye kujya bakira ubufasha bagenerwa na Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu kugabanya ibyatakariraga mu nzira bikadindiza intego ya Leta yo kubafasha kuva mu bukene.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga, yashimye abafatanyabikorwa ba VUP bamaze kwitabira iyo gahunda, asaba abatarayitabira kubikora kugira ngo buzarusheho kubafasha kurushaho kwiteza imbere.

Yagize ati “Ndagira ngo mubishyire mu mibare mubyumve ko niba wakoreshaga isaha ujya kuri Sacco n’indi saha yo kugaruka wungutse amasaha abiri.”

Umwe mu batangiye gukoresha ubu buryo Anatole Bagirubwira yagize ati “Nazaga kuri Sacco bikamfata umwanya wo kuhaza kuko kuva iwacu uhagera ni amasaha hafi atatu nagize icyaka, bigatuma amafaranga yari kungirira akamaro nyanywera mu nzira. Ubu buryo bwatumye angeraho vuba kandi byoroshye, ku buryo bimaze kunteza imbere.”

Mu Rwanda habarirwa abafatanyabikorwa ba VUP 403.114. Aho kugira ngo babitse cyangwa babikuze kuri konti ye muri Sacco bakoresheje telefone bazajya bakanda *541# bakurikize amabwiriza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka