Isuzuma ry’imihigo mu turere ryahinduye isura

Imisuzumire y’imihigo y’uturere yarahindutse kuko ubu yeguriwe ikigo cy’igenga gikora ubugenzuzi n’ubusahakashatsi bwimbitse ku mibereho y’abaturage (IPAR) kandi abaturage nabo bari guhabwa ijambo babasanze aho batuye bakavuga uko babona ibikorwa bagejejweho n’ubuyobozi bwabo.

Ibi bitandukanye na mbere kuko isuzuma ry’imihigo ryakorwaga n’inzego za Leta abaturage batagiraga umwanya wo kubazwa niba ibivugwa mu mpapuro byarabagezeho koko ibyo ngo bikazatuma abayobozi bamenya aho bagomba gushyira imbaraga.

Abakozi b'akarere ka Rusizi bagaragariza ikigo cy'ubushakashatsi ibyo bakoze mu mihigo.
Abakozi b’akarere ka Rusizi bagaragariza ikigo cy’ubushakashatsi ibyo bakoze mu mihigo.

Gukora isuzuma ry’imihigo y’uturere hakoreshejwe ikigo cyigenga ni icyifuzo cyatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe bitewe no kuba uburyo iki gikorwa cyari gisanzwe gikorwamo butagaragazaga ishusho nyakuri ya buri karere aho wasangaga ibikorwa bigaragara mu mpapuro ariko wagera aho bikorerwa ugasanga ibyavuzwe ntaho bihuriye n’ibyashyizwe mu bikorwa.

Iyo warebaga amanota yatanzwe wasangaga hafi uturere twose tw’igihugu twesa imihigo ku ikigereranyo cya 90%, akaba ari muri urwo rwego ikigo IPAR cyahawe iri genzura ry’imihigo y’uyu mwaka wa 2013- 2014.

Tariki 07/07/2014 nibwo isuzumwa ry’imihigo mu turere ryatangiye gukorwa n’ikigo cy’igenga gikora ubugenzuzi n’ubushakashatsi bwimbitse kumibereho y’abaturage( IPAR).

Kayira Paul agaragariza akarere uko bazakora ubu bushakashatsi.
Kayira Paul agaragariza akarere uko bazakora ubu bushakashatsi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko mu isuzuma ry’imihigo ry’uyu mwaka, abaturage barenga 180 muri aka karere bazahabwa ijambo aho bazagaragariza iri tsinda ibyo bishimira n’ibyo banenga mu bijyanye n’ibyo bakorewe.

Ibyo ngo bizatuma nabo nk’urwego rw’akarere bamenya uko bahagaze dore ko abaturage aribo bazabyigaragariza kuba kandi ngo iki gikorwa cyakozwe n’urwego rwingenga ngo bizababera uburyo bwo kwisuzuma bishimira ibyo bakoze neza ariko kandi ngo habonetse n’ibitaragenze neza bakabona umwanya wo kubikosora.

Abakozi b'akarere ka Rusizi bari gusuzumwa ku mihigo.
Abakozi b’akarere ka Rusizi bari gusuzumwa ku mihigo.

Kayira Paul, umushakashatsi mu kigo gikora ubugenzuzi n’ubushakashatsi bwimbitse ku imibereho y’abaturage (IPAR) akaba n’umuyobozi uhagarariye itsinda riri kugenzura ibikorwa by’imihigo mu karere ka Rusizi yavuze ko bazagira icyo batangaza ku birebana n’iri suzuma nyuma y’ubushakashatsi ku uturere twose tw’igihugu mu kwezi kwa 8.

Bamwe mu bakozi basuzumwe twegereye batifuje ko amazina yobo yatangazwa bavuga ko ubu buryo aribwo bukomeye kuruta ubwa mbere kuko ngo ubu bugaragaza ukuri kuruta ubwa mbere aba twaganiriye bavuga ko uburyo bwa mbere ngo washoboraga no kubeshya mu gihe ubu bwo ngo bakubaza n’ibyo utatekerezaga ko bakubaza kandi bakajya no kureba aho igikorwa nyirizina cyakorewe.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze cyane,kuri yi ngingo mwafashe yo kwibariza abaturage uko imihgo yagenze.gusa turasaba ko abashimwe uyu murimo batwereka impinduka nziza ntibazagire amarangamutima .murakoze

bugingo yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

Ni byiza ko habaho,impinduka mu gusuzuma imihigo kugirango abatekinika babone itandukaniro, kuko akazi bakora baragahemberwa nta mpamvu ya tekiniki kuko nizo zituma serivisi zitangwa nabi.
iki kigo aricyo nacyo kirasabwa kuba ntamakemwa niba gishaka koko kugaragaza impinduka, nk’uko umukuru w’igihugu aherutse kubisaba.
bishobotse inkuru nk’izi zazakusanywa kugirango zigaragaze uko uturere twitwaye umwaka ushize

Ephrem Murindabigwi yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka