Mu gihe u Rwanda rwitegura ibirori bikomeye byo kwibuka imyaka 20 ishize ingabo zari iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda ingoma y’abicanyi, izo ngabo zari iza FPR zatangije igikorwa cyo kubakira Abaturarwanda ibigo nderabuzima 500, ngo nk’ikimenyetso ko zitazatezuka ku rugamba rwo kubohora Abanyarwanda... Uko byagenze mu (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18/06/2014 mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice, mu kagari ka Nzega mu murenge wa Gasaka habereye impanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster igonga umuntu wasunikaga igare ritwaye ibirayi.
Inteko rusange y’abaturage b’umudugudu wa Nyamibombwe mu kagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro iherutse gutegeka abakoze urugomo rwo gusenyera umukecuru witwa Lewokadiya Mukarugwiza gutanga amafaranga 180,500 kubera ko bihaye ububasha bwo kumusenyera no kumwangiriza imitungo bamushinja amarozi.
Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere bakomeje ibikorwa byo guhashya abantu biyise “Imparata” bagakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, bitewe n’uko buhombya igihugu kandi bugateza umutekano muke kuko hari benshi baburiramo ubuzima.
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Musanze baratungwa urutoki mu gukurura isuku nke kubera kwambarira ku ngutiya zitameshe, ngo ibi biterwa n’imyumvire bafite muri rusange ishingiye no ku muco.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, araburira abacuruzi bo mu Karere ka Musanze kugendera kure inguzanyo zitangwa n’abantu ku giti cyabo ku nyungu ziri hejuru cyane, bizwi nka “Banki Lambert” kuko bifite ingaruka zo kuba byateza umutekano muke hagati y’abacuruzi.
Ubwo yari yatibitiye igikorwa cyo guha isakaro imiryango 47 igizwe n’abatahutse ndetse n’abandi batishoboye bo mu karere ka Nyabihu, Minisitri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Mukantabana Seraphine, yasabye abatahutse kutifatanya n’Abanyarwanda bakiri mu buhungiro bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Umuforomo witwa Niyigena Ephrem ukora ku kigo nderabuzima cya Musasa mu karere ka Rutsiro arakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa waburiwe irengero mu gihe yari ku icumbi ry’uwo muforomo, nyuma y’iminsi ibiri umurambo we ukaza kuboneka mu kiyaga cya Kivu.
Ikipe y’igihugu ya Algeria, imwe mu makipe atanu ahagarariye Afurika mu gikombe cy’isi mu mupira w’amaguru yatsinzwe n’Ububiligi ibitego 2-1, naho Brazil mu rugo inganya na Mexique ubusa ku busa ku wa kabiri tariki 17/6/2014.
Ntakirutimana Faustin utuye mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Remera mu Karere ka Kamonyi, ararangisha umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14 witwa Urayeneza Claudine ariko akaba yari azwi ku izina rya Jeanne.
Ubwo yatangizaga gahunda yo kugaburira abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, mu bigo 42 byo mu karere ka Kamonyi, Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta, yavuze ko kuba iyi gahunda yarashobotse ku Kamonyi, ari igihamya cy’uko n’ahandi izashoboka.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, yongeye guhamagarira abahinzi kwitabira guhinga mu mibande n’ibishanga muri iki gihe cy’izuba, kandi bagakoresha amafumbire mva ruganda n’imborera mu rwego rwo kongera umusaruro.
Ubwo kuri uyu wa 17 Kamena 2014 mu Karere ka Gakenke hatangizwaga ibikorwa by’icyumweru cyahariwe ingabo (Army Week), abaturage bishimiye uburyo ingabo za RDF zigira uruhare mu kwifatanya n’abaturage mu bikorwa bibafitiye akamaro.
Ingabo z’igihugu zifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’abaturage bahuriye mu gikorwa cyo kubaka ivuriro “Poste de Santé” rya Musasa mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita ndetse bakora n’imihanda izajya ifasha abantu kugera kuri iryo vuriro.
Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda Aimable Twahirwa, Lion Imanzi na Tonzi nibo bazatanga amanota mu bitaramo by’umwimerere (Live) bya Primus Guma Guma Super Star 4 nk’uko byatangajwe na Mushyoma Joseph, umuyobozi wa EAP ari nayo itegura aya marushanwa ifatanyije na Bralirwa.
Minisitiri w’ingabo, General James Kabarebe, wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu Rwanda(Army Week) yabwiye abaturage ko ubufatanye n’inzego zose ari wo musingi w’iterambere rirambye.
Ubwo kuri uyu wa 17 Kamena hashyirwaga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa poste de santé ya Bubare akagali ka Rugarama umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, abaturage bishimiye ko bagiye kubona ivuriro hafi yabo bagacika ku kugura imiti ya magendo bakuraga mu gihugu cya Uganda bahana imbibe.
Urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi n’abasivili 15, rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa 17/6/2014; aho Lt Mutabazi na Nshimiyimana Joseph witwa Camarade, bahakana ko bavuganaga ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu; mu gihe uwitwa Ngabonziza we yemera ko yakoreraga umutwe wa RNC, ariko akavuga ko ngo atari azi ko ari icyaha.
Niyomugabo Rajab w’imyaka 30 na Mukamujyama Margarita w’imyaka 52 bari mu maboko ya polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bashinjwa gufatanwa urumogi ndetse bakanarucuruza.
Hamwe no kwitegura isabukuru ya 20 igihugu kibohowe, mu karere ka Nyamagabe hatangirijwe ibikorwa abasirikari bazafatanya n’abaturage muri gahunda ya “Army week” hashyirwa ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ivuriro riciriritse mu kagari ka Kiyumba mu murenge wa Cyanika.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika, muri iri joro ryacyeye zatangaje ko Erica J. Barks-Ruggles, ariwe uzihagarariye mu Rwanda. Erica J. Barks-Ruggles, amaze igihe kinini ari umu diplomate mu biro bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga.
Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa bako mu mibereho myiza baravuga ko bagiye kurushaho kurandura ikibazo cy’imirire mibi igaragara ku bana.
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zizakomeza kwifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, nyuma yo gufatanya n’abaturage bo mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kigarama kubaka inyubako izakorerwamo n’ikigo nderabuzima.
Kuri uyu wa mbere tariki 16 Kamena 2014, mu gikorwa cyo gusibura inzira y’abanyamaguru mu muhanda munini wa kaburimbo uva mu mujyi wa Kigali werekeza mu Ntara y’Amajyepfo, ubuyobozi bwa Polisi, bwongeye kwibutsa abakoresha umuhanda kwigengesera ngo badateza impanuka.
Umuyaga mwinshi n’imvura kuri uyu wa 16/06/2014 byasambuye ishuri ryo kuri G.S. Gahurire ho mu mudugudu wa Mpandu akagali ka Karama umurenge wa Kazo akarere ka Ngoma.
Impanuka yabereye mu kagari ka Buhoro, umurenge wa Musambira ahitwa muri “Kariyeri”, ku gicamunsi cya tariki 16/06/2014 yahitanye umuntu umwe mu bari muri Coaster, abandi 21 barakomereka. Bane muri bo bakomeretse bidakabije kuburyo bahise bataha.
Kuri uyu munsi tariki ya 16 Kamena 2014, abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda basuye ibitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke, basobanukirwa imikorere y’ibitaro muri serivisi zitandukanue zihatangirwa.
Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 cya Butete kiri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, batangaza ko gahunda bashyiriweho yo kujya bagaburirwa ku ishuri ku manywa (School Feeding) igiye kubafasha mu myire yabo.
Uwabakurikiza Anasitaziya utuye mu kagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro afite ikibazo cyo kutarangirizwa urubanza rw’umwana we wakomerekejwe mu mutwe, urukiko rugategeka ko uwamukomerekeje atanga indishyi y’ibihumbi 600 ariko umwaka ukaba ushize atarayahabwa.
Abana b’impfubyi barererwa mu kigo cya SOS giherere mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi bavuga ko kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurikumunsi uba buri tatiki 16 Kamena bituma nabo bumva ko bitaweho.
Ubwo abarwanyi 9 bavuye muri FDLR batahaga mu Rwanda taliki 13/6/2014 umwe yatangarije Kigali Today ko nubwo Abanyarwanda bari muri FDLR bitandukanya nayo bacyurwa mu Rwanda ngo Abanyecongo bari muri FDLR bahita bashyirwa mu gisirikare cya Kongo.
Kuva mu 2008 kiliziya Gatorika yashyizeho gahunda y’icyumweru cy’uburezi Gatorika kugirango abarebwa n’uburezi bazirikane uruhare rw’indangagaciro nkirisitu n’izishingiye ku muco nyarwanda, hagamijwe kurera Umunyarwanda ubereye u Rwanda na Kiliziya.
Ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wizihijwe kuri wa 16/6/2014, Guverinoma y’u Rwanda yahisemo ko abana bibuka abandi bana bavukijwe kubaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku mpamvu z’uko abana b’abanyarwanda muri iki gihe ngo bahabwa uburenganzira hafi ya bwose.
Mu gihe bamwe mu baturage b’umudugudu w’Umusaraba akagali ka Gakoma umurenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare bavuga ko abana babo bacikishiriza amashuli kubera ko biga kure, ubuyobozi bwo buvuga ko amashuli atari kure ahubwo bakwiye kwita ku bana babo bakurikirana imyigire yabo.
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyagahita mu murenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare barishimira service bahabwa ndetse ngo byabaye akarusho kuko ubu icyo kigo cyabonye moteri itanga amashanyarazi yifashishwa iyo hatabona.
Abakarani bibumbiye muri koperative “Comep turwamye ubukene” ikorera ahitwa ku Ntenyo mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, yatangije ibikorwa byo gutanganya ahitwa “ku mugina w’imvuzo” hazwi cyane mu mateka kuko ariho umukungu Mirenge wo ku Ntenyo yajyaga amena ibivuzo by’inzoga abagaragu be babaga banyweye.
Imodoka ya mu bwoko bwa Daihatsu yari ipakiye ibitoki ikoze impanuka igwisha uruhande mu isangano ry’imihanda ubwo yageragezaga gukata ikorosi ryo mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo, munsi gato y’ahazwi nka Control Technique.
Abanyamuryango ba AVEGA mu karere ka Ngoma baremeye abakecuru bashaje banabafasha kugera ku rwibutso rwa Jenoside ngo bibuke ababo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuko ngo batabashaga kuhigeza kubera gusaza.
Abahagarariye abandi mu rugaga rw’abagore mu Muryango FPR-Inkotanyi bo Karere ka Kamonyi, barasabwa gukomeza kuba umusemburo w’iterambere ry’akarere kabo n’iry’igihugu muri rusange.
Abaturage batuye umurenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare bemeza ko kuba abagore batagikubitwa ngo byatumye imiryango irushaho kwiteza imbere kubera ubwumvikane burangwa mu miryango. Ubuyobozi nabwo bwemeza ko umwanya bwatakazaga mu gukemura ibibazo byo mu miryango busigaye buwukoresha mu gutekereza icyateza imbere abaturage.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara baratangaza ko gahunda yo gutura ku mudugudu yabahinduriye ubuzima kuko babasha kugera ku byo batabonaga bagituye mu mibande ariko kandi bagasaba ko amashanyarazi yabagezwaho vuba.
Abana b’abanyeshuri bo mu karere ka Gisagara bavuga ko ibicumbi by’indangagiciro byanditseho amagambo agaragaza indangaciro na kirazira bibibutsa inshingano zo gukunda igihugu bakiga bafite intego z’icyo bazaba cyo kandi kibafasha kubaka igihugu.
Ikipe y’Ubufaransa ibifashijwemo n’ibitego bitatu bya Karim Benzema yabonye intsinzi ya mbere mu mikino y’igikombe cy’isi kirimo kibera muri Brazil ubwo yatsindaga Honduras, cyo kimwe na Argentine yakuye intsinzi imbere ya Bosnie Herzegovina ibifashijwemo na kapiteni wayo Lionel Messi.
Mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro habaye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 98 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yashyinguwe tariki 14/06/2014 mu rwibutso rw’akarere ka Rutsiro.
Florence Mukabaziga, umujyanama w’ubuzima utuye mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, arashinja umugabo we gutema ibitabo n’amafishi uwo mugore yifashishaga, nyuma y’igihe kirekire yari amaze amubwira guhagarika gahunda z’abajyanama b’ubuzima, ariko umugore we akabyanga.
Ubwo itorero rya ADEPR ryibukaga abahoze ari abakozi n’abayobozi baryo ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umuvugizi w’iryo torero Pasiteri Sibomana Jean yasabiye abayobozi b’iryo torero imbabazi.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ku cyumweru tariki 15/6/2014 ryafunguye ku mugaragaro ikigo cyigisha umukino w’amagare giherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.
Ibarura ryakozwe n’Umuryango FCYF (Fair Children/Youth Foundation) muri uyu mwaka rigaragaza ko mu Karere ka Musanze hari abana 841 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bugarijwe n’ikibazo cyo kubona uburyo bwo kwiga.
Mu gihe kuri uyu wa Mbere, tariki 16/06/2014, ibihugu bya Afurika byizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, abana biga mu Ishuri “Agahozo Shalom” ho mu karere ka Rwamagana, baratangaza ko kwizihiza uyu munsi bituma biyumvamo agaciro gakomeye nk’abana b’Abanyarwanda kandi bikabibutsa inshingano bafite zo guharanira (…)