WDA yatanze impamyabushobozi ku banyeshuri batangiranye nayo mu 2011
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) cyatanze impamyabushobozi ku banyeshuri cyakoresheje ibizami mu myuga n’ubumenyingiro kuva cyakwegurirwa ubwo ubushobozi mu mwaka wa 2011.
Abanyeshuri 51,851 batangiranye nacyo nibo bazahabwa izi mpamyabushobozi, harimo 15,598 basoje amasomo yabo mu 2011, abandi 16, 538 basoje amasomo yabo mu 2012 n’abandi 19,715 bayasoje 2013, nk’uko umuyobozi w’iki kigo, Jerome Gasana, yabitangaje ubwo bashyikirizaga izi mpamyabushobozi abayobozi b’ibigo, kuri uyu wa kabiri tariki 30/12/2014.

Yagize ati “Twatinze kuzitanga kuko twagerageje gukora ibishoboka kugira ngo dukoreshe ibimenyetso bitandukanye byatuma zitaziganwa. Twizera ko tekinoloji ishoboka yose ubu twayikoresheje kuko ni nabyo byadutindije kugira ngo tubanze twige ubwo buhanga bwose”.
Gasana yatangaje ko n’ubwo aba banyeshuri bari batarazibona ariko bari barahawe ibyangombwa byabafashaga mu kuzikoresha bashaka imirimo. Anaboneraho gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi baheruka gukora ku bize imyuga bishimirwa ku isoko ry’umurimo.

Mu mibare y’agateganyo bafite ni uko abakoresha barenga ikigero cya 70% bishimira akazi abanyeshuri bize mu mashuri y’ubumenyingiro n’imyuga bakora, naho abandi banyeshuri barenga ikigero cya 30% bakaba babona akazi mbere y’amezi atandatu.
Maurice Gasana Mbonimana warangije mu cyiciro cya 2011 akaba nawe yahawe impamyabushobozi ye, yatangaje ko bizamufungurira amarembo yo guhangana inyuma y’imipaka yo hanze y’u Rwanda.

Ati “Ntago ubumenyi bwarangirira hano mu Rwanda gusa, ni ngombwa ko tugira ibyangombwa bifite ubuziranenge tukabasha kugera ku yandi masoko. Kuri njye iyi ni intambwe nini itewe biradushimishije”.
Yakomeje asaba WDA kubakorera ubuvugizi mu gushyiraho amashyirahamwe ajyanye n’ibyo bize n’ibyo bakora, kugira ngo ayo mashyirahamwe ajye abakorera ubuvugizi anunganire Leta mu kurenga ibikenewe mu bakora ibijyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho bayobozi bacu ngewe mbandikiy ngirango mbabwire ikibazo cyukuntu abanyesuri bishyura ibizamini bisubirwamo iyo watsinwe (5000f) ugasanga biratubangamiye nkabanyeshuri hano kukigo kitwa (KIGARAMA TECHINICAL SECONDARY SCHOOL)
MURAKOZE MUZADUFASHE
ibikorwa bya WDA birashimishije mu ruhando rwo kwihangira udushya kubabyize. amahirwe masa kuri aba babonye izi mpamyabumenyi