Rubavu: Yahishe urumogi mu ipine ry’igare
Nturanyenabo Jean Claude yafatiwe ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi atwaye urumugi udupfunyika 120 mu mapine y’igare kuri uyu wa kabiri tariki 30/12/2014.
Nturanyenabo uvuka mu murenge wa Rubavu avuga ko aribwo yari atangiye ubucuruzi bw’urumogi nyuma yo kwigishwa n’abarucuruza i Goma maze akiyemeza kuzajya arwinjiza mu Rwanda arukuye ahitwa mu Birere.
Nturanyenabo avuga ko urumogi yinjiranye mu Rwanda yaruhawe n’uwitwa Mama Dany ufite butiki icuruza urumogi mu Birere i Goma, maze umuhungu we Dany akarumupakirira mu mapine y’igare.

Aganira na Kigali Today aho yari afungiye, Nturanyenabo yasobanuye ko abashinzwe umutekano ku mupaka bamusatse bagasanga nta kintu afite ariko bareba igare afite bagasanga mu mapine nta mwuka urimo bakora ku mapine bagasanga harimo ibindi bintu.
Abashinzwe umutekano ngo nibwo bamushyize ku ruhande bamusaba gukuramo ibyo atwaye mu mapine y’igare bagasanga ari udupfunyika 120 yaguze amafaranga 7000 ateganya kuzakuramo ibihumbi 12.
Nubwo Nturanyenabo yicuza igikorwa yari atangiye avuga ko yabitewe n’abaza gushaka abagura urumogi muri Kongo baruzana mu Rwanda nawe akagwa mu gishuko.

Nkuko byagaragajwe na Monusco urumogi rwinshi rucuruzwa Goma no mu Rwanda ruhingwa na FDLR rugacuruzwa n’abagore b’abasirikare ba Kongo FARDC, bakarukura mu bice bya Rutshuru kugera Goma.
Urumogi rwoherezwa mu Rwanda rucururizwa ahitwa mu Birere kuri metero 200 uvuye ku mupaka w’u Rwanda aho byorohera abashaka kurwinjiza mu Rwanda.
Mu kurwanya ibikorwa byahungabanya umutekano ku mupaka munini n’umuto uhuza Goma na Gisenyi, inzego zishinzwe umutekano zikaba zisaka abinjira mu Rwanda kugira ngo hakumirwe urumogi rwinjizwa mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|