Burera: Urusengero rwahitanye abakirisitu bane abandi 24 barakomereka

Urusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ruherereye mu Kagari ka Nyangwe mu Murenge wa Gahunga ho mu Karere ka Burera, rwagwiriye abakirisitu bane bahita bitaba Imana mu gihe abandi 24 bakomeretse, mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 1/1/2015.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Spt. Semuhungu Christophe yatangarije Kigali Today ko mu bitabye Imana bane harimo n’abana babiri bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gahunga naho abakomeretse bose barakurikiranwa n’abaganga ku Bitaro bya Ruhengeri.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa tanu amateraniro y’ubunani arimo, ngo urukuta rw’urwo rusengero rwari rucyubakwa rwagwiriye abakirisitu. Icyateye iyo mpanuka kugeza ubu nticyiramenyekana.

Urusengero rwo mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera rwaherukaga kugwira abakirisitu muri Nzeri 2013.
Urusengero rwo mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera rwaherukaga kugwira abakirisitu muri Nzeri 2013.

Supt. Semuhungu agira ati “Mu by’ukuri ntituramenya impamvu, rwari urusengero rukiri rushyashya kandi rwubakishije amatafari ahiye, turacyarimo gushaka abahanga mu by’inyubako kugira ngo baturebe icyaba cyabiteye”.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mukuru mu Ntara y’Amajyaruguru ariko akeka ko byaba byatewe n’imvura imaze iminsi igwa inyagira ibyo bikuta amazi agatuma byoroha bikagwira abantu.

Uretse iyo mpanuka yabaye uyu munsi, ubundi ngo iyi minsi mikuru yari irangiye amahoro nta kibazo cy’umutekano muke gikomeye kigaragaye mu Ntara yose y’Amajyaruguru ndetse n’impanuka z’ibinyabiziga; nk’uko Spt. Semuhungu yakomeje abitangariza Kigali Today.

“Icyo tubwira abantu muri rusange bubaka by’umwihariko ku nyubako zihuriramo abantu benshi mu by’ukuri bakwiye kwirinda kujya mu nzu nini nk’urusengero zitararangira, bakabanza bakubaka urusengero cyangwa inzu ikarangira none ukabone kuyijyamo. Ikindi ni ugushaka abantu basobanukiwe iby’ubwubatsi (engineers) bakabanza gukora inyigo,” Spt. Semuhungu.

Muri Nzeri 2013 muri ako Karere ka Burera mu Murenge wa Cyeru, impanuka nk’iyi yahitanye na none abakirisitu umunani, abandi 11 barakomereka.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka