Katawuti mu gahinda kenshi nyuma yo kugirwa umunyamahanga bidasubirwaho

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndikumana Hamadi Katawuti asanga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari we ushobora kumufasha akaba yamukemurira ikibazo afite nyuma yo kugerageza inzira zitandukanye bikanga.

Katawuti ni umwe mu bakinnyi 13 bemejwe ko ari abanyamahanga bidasubirwaho nyuma y’igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka ku bakinnyi bari bemejwe n’akanama ka Ferwafa ko ari abanyamahanga.

Katawuti yabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu igihe kirekire
Katawuti yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu igihe kirekire

Mu kiganiro kirambuye uyu mukinnyi wa Espoir yahaye Ruhagoyacu, yatangaje ko yagiye abwirwa ibintu bitandukanye ngo abe yabona ubwenegihugu gusa akaba yarababajwe n’uburyo bakomeje kumutuma ubundi bwenegihugu kandi ntabundi yigeze butari ubunyarwanda.

Mu magambo ye, Katawuti yagize ati:

Narababaye kandi ndacyababaye kuko uretse kuba narimfite ibyangombwa nabonye mu nzira yemewe n’amategeko mbabajwe no kumva ngo Papa yavuze ko ntari umunyarwanda kuko nagaragaje ko Mama yari umunyarwandakazi kandi ni ukuva igihe nakiye ibyangombwa muri 1996.

Ese narinzi ko iki kibazo kizavuka kugira ngo umubyeyi wanjye mwite umunyarwandakazi? igisubizo ni hoya.

Ahubwo bafatiye kubyo nababwiyeko Papa tutameranye neza igihe kirekire baboneraho inzira yo kubeshya ngo yavuze ko ntari umunyarwanda.
Isi nzima irabizi ko Papa ari umukongomani yabonye ubwenegihugu bw’U Burundi kandi naranabivuze kubayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka. Ariko ngo byaje kurangira Papa avuze ko atazi niba Mama yari Umurundikazi cyangwa Umunyamurenge ariko namwe mutekereze n’igute wakubaka n’umuntu mukarinda mubyara abana batatu utazi aho akomoka?

Bamaze kumbwira ko ntabimenyetso bifatika bigaragaza ko Mama yari umunyarwandakazi bangiriye inama yo kwaka ubwenegihugu inama yamaze amasaha atanu niba ntibeshye kuko narabyangaga mbabwira ko ntashobora kwaka ubwenegihugu kandi ndi umunyarwanda nta n’ubundi bwenegihugu nigeze kugira, bakomeje kubinyumvisha bigera ahantu mbona ko ntashobora gupingana kuko nubundi uko byari kugenda kose bari bamaze kunyereka ko ntashoboraga kwemererwa.

Birangira nemeye kwaka ubwene gihugu bundi bushya ariko nanone mu byo bambazaga byose nasubizaga mvugako nd’umunyarwanda ariko nabuze uko mbigaragaza bananyemerera kuzabimfashamo ngo byihute bitewe n’uruhare nagize mu gukorera igihugu.

Katawuti mu rusobe ryo kumenya icyo azira n'icyo yakora
Katawuti mu rusobe ryo kumenya icyo azira n’icyo yakora

Mbese bansaba ibyo nagombaga gukora ngo birangire, icyantangazaga cyane n’ukuntu bamwe mubayobozi bambwiraga ko batumva impamvu ibi birikumbaho kandi mfite imbyangombwa byemewe n’amategeko cyane ko maze gukoresha pasiporo 3 z’u Rwanda kandi nazihawe n’abari kumbaza ibyobyose.

Byageze ahantu mbibutsa ukuntu nigeze kuba temoin bari bafite ikibazo cy’ibyangombwa passport bakaza kubibaha uy’umunsi bakanyita umunyamahanga.
Baje kumbwira ngo ndebe Minisitiri wa Sport n’Umuco bambwira nibyo ngomba ku mwaka kuko ngo ninjya muri Ferwafa bishobora kuzatinda, narabikoze mvugana na Minisitiri ariko nyuma yaho icyaje kuntangaza nuko Perezida wa Ferwafa yaje kumpamagara nyuma kumuhamagara igihe kirekire ntiyitabe telefone nza kumwohereza sms mubaza impamvu ari kunkorera ibyo bintu aza kunsubiza ko ntacyo ari kunkorera kuko ntacyo dupfa !

Nyuma aza ku mpamagara arambwira ngo yavuganye n’abantu bo muri Immigration bamubwirako kugira mbone ubwene gihugu ngomba kuzana ibyangombwa by’Ubwenegihugu nari mfite mbere.

Ndamubaza ubuhe? ko ntigeze ngira ubundi bwene gihugu atari ubw u Rwanda. Ndamuba nti ni kihe gihugu najyamo uyu munsi ngo bampe ibyangombwa ?
Nyuma yibyo natangiye kwibaza byinshi?

1. kuki kuri Immigration batabimbwiye igihe twari turi kumwe? Igisubizo nabonye nuko bumvaga baramutse babimbwiye sinakwemera kwaka ubwenegihugu bundi bushya.
Ubwa mbere nitaba Immigration barambwiye ngo Ferwafa ibishatse yaba indekura nkakina nk’umunyarwanda mugihe ikibazo kitarabonerwa umuti naje no kubyaka Minisitiri arabinyemerera cyane ko yumvaga mfite ibyangombwa byuzuye ansaba kubishira munyandiko ibintu nahise nkora ako kanya, icyaje kuntangaza nanone nuko yambwiyeko ari buvugane na Perezida wa Ferwafa nyuma baza kumbwira ngo kuri Immigration bababwiye ngo babe baretse kunyemerera.

2. Nibajije ntikuki kuri immigration bambwiraga ngo ibyo gukina ntabwo bibareba bo bazakora ibibareba na vugana na Perezida wa Ferwafa akambwira ngo bamubwiye abe aretse kunyemerera gukina nkumunyarwanda kandi mbere bari bambwiye ko bitabareba?

Igisubizo nihaye naravuze nti ubwo ntabwo bashaka ko nkina ,nibwo nahise mfata icyemezo cyo gukina nk’umunyamahanga nubwo bibabaza umutima wanjye kuko nari mfite amasezerano nagombaga kubahiriza kandi ikipe yari ikeneye ko nyifasha.
Muri make ntibigeze bansaba kwandika kuko abanditse aribo ABEDI,NTAGANDA,LOMAMI ntabyangombwa by’ubunyarwanda bari bafite bivuze ko dossier zari zitandukanye.

Mbere yo kuba umunyamahanaga Katawuti yagiye agaragaza ubwitange bukomeye mu kibuga mu ikipe y'igihugu Amavubi
Mbere yo kuba umunyamahanaga Katawuti yagiye agaragaza ubwitange bukomeye mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi

Kandi bo bagiye kuri Immigration bajyanye ibyangombwa navuga ko ari ibyaho bakomoka ngo babashyiriremo visa kuko bari bamaze kuzishyurira ikintu kibabaje cyane ku bantu bakoreye igihugu bigeze hariya, ariko ntakundi nizere gusa ko nibamara kubemerera cyangwa kubaha ibyangombwa ayo mafaranga bishyuye bazayabasubiza.

Ikindi kibabaje kurusha nuko umukinyi nka Lomami uretse kuba yaravukiye mu Rwanda akinira n’ikipe yigihugu biratangaje kubona atigeze ahabwa licence nimwe imwemerera gukina yaba nk’umunyarwanda cyangwa umunyamahanga nonese ntabwene gihugu agira? Ndibaza rero ko mwumva impamvu yatumye ntandika nsaba ubwenegihugu.

Ndasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yahagarara agafasha bariya basore bakoreye igihugu na cyane cyane kuba ariwe wabakiraga mbere yo gukina akabagira inama akanabasaba guhesha ishema igihugu kandi ndumva barabikoze, ko yagira ukuntu abashimira mukubemerera ubwene gihugu kuko babikoreye kandi babikorana umutima w’urukundo. Murakoze mugire amahoro y’Imana kandi umwaka mwiza kuri twese.

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nubwo ubwenegihugu budakwiye gukinishwa, ngo buhabwe ubonetse wese, ndasanga Katauti atagombye kugibwaho impaka. Niba avuga ko umubyeyi we(Nyina) ari umunyarwandakazi, hakaba nta kindi kigaragaza ko abeshya, ninde wamurusha kumenya inkomoko y’ababyeyi be?
Nyuma ya 94 byari bigoye kwemeza umunyarwanda nyakuri uwo ariwe, cyane cyane mu bari bavuye i mahanga.Icyakozwe ni ukwemera ibyo ba nyir’ubwite bavuga.Bihindutse bigeze kuri Katauti?Njye niyo yaba atari umunyarwanda, nabumuhera akamaro yagiriye uRwanda,kurusha even na bamwe mu bamubuza amahwemo.

J.Lambert yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

ARIKO RERO HARIMO NO KWIYEMERA.... RWOSE PE YAGIRIYE IGIHUGU AKAMARO TURABIZI... NIYINJIRE MURI PROCESS ZO KWAKA UBWENEGIHUGU.. IBYO SE HARI ICYO BIMUTWAYE???

theogene yanditse ku itariki ya: 1-01-2015  →  Musubize

Katawuti Na Said Bo Bagombye Kuba Abanyarwanda Bidasubirwaho Kubera Ibyishimo Baduhaye Tujya Muri CAN Bwa Mbere.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka