Abimukira ntibakwiye kuba umutwaro aho baje guhahira – Depite Conny

N’ubwo Umunyarwanda yemerewe gutura aho ariho hose mu gihugu cye ariko nanone ngo ntakwiye kuba umutwaro aho agiye gutura hashya; nk’uko bisobanurwa na Depite Bwiza Sekamana Conny.

Ibi yabitangarije mu karere ka Nyagatare tariki 29/12/2014 nyuma yo kugezwaho ikibazo cy’abaturage baza gushaka akazi muri ako karere ariko bahagera ntibubahirize gahunda za Leta bigatuma akarere kagira isura mbi.

Urugero rwatanzwe ni uko kuva mu mwaka wa 2000 abaturage batuye Nyagatare biyongereye incuro 83% atari uko abaturage b’aka karere babyara cyane ahubwo biterwa n’abenshi bakagana baturuka mu tundi turere bashaka imirimo.

Depite Bwiza Conny.
Depite Bwiza Conny.

Aba rero ngo ni na bo bagaragarwaho isuku nke, imirire mibi ndetse no kuba batabasha kwivuza uko bikwiye kuko baba nta bwisungane mu kwivuza baza bafite; nk’uko byasobanuwe na Atuhe Sabiti Fred uyobora akarere ka Nyagatare.

“Dufite ibibazo by’abantu benshi baza bashaka imirimo kandi benshi muri bo bafite umuryango munini kandi nta n’ubushobozi bafite. Aba nibo usanga bagaragarwaho isuku nke ndetse n’imirire mibi. Iki kibazo gikwiye kwigwaho haba hari n’imishinga yita ku bantu nkabo ikatugeraho”; Sabiti Atuhe Fred uyobora akarere ka Nyagatare.

Kuba hari abantu benshi bagana akarere ka Nyagatare ariko ngo ntibyakabaye umutwaro kuri ko kuko gahunda zigamije imibereho myiza zikorerwa mu karere kamwe zikorerwa no mu kandi bityo ubuyobozi bukaba bukwiye gukemura icyo kibazo.

Atuhe Sabiti Fred uyobora akarere ka Nyagatare.
Atuhe Sabiti Fred uyobora akarere ka Nyagatare.

Honorable Depite Bwiza Sekamana Conny avuga ko nta umunyarwanda ukwiye kubaho adatanga mutuelle, abyara uko yiboneye ngo n’arangiza yimukire ahandi abashyire ibyo bibazo.

Agira ati “Niba umuntu avuye Burera, Kirehe cyangwa ahandi hose yagombye kugira mutuelle, kuboneza urubyaro n’isuku. Akaza ari umuturage mwiza akaba igisubizo aho aje aho kuba umutwaro kuko izi gahunda zose zikorerwa mu turere twose tugize igihugu”.

Akarere ka Nyagatare niko ka kabiri mu gihugu mu kugira abaturage benshi nyuma ya Gasabo mu mujyi wa Kigali. Nyamara ariko mbere y’umwaka wa 2000 kabarirwaga mu dufite abaturage bacye.

Abadepite bagize komisiyo y'imibereho myiza n'ubuzima bw'imyororokere basuye akarere ka Nyagatare. Hagati ni umuyobozi w'akarere.
Abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza n’ubuzima bw’imyororokere basuye akarere ka Nyagatare. Hagati ni umuyobozi w’akarere.

Ubu bwiyongere bw’abaturage ngo bugira n’ingaruka ku buzima bwabo dore ko ngo abenshi baza bashakisha akazi, batinda kwivuza iyo barwaye kubera amikoro byongeye bakaba nta mutuelle baba barazanye.

Gusa ngo iki kibazo kigenda kibanuka bitewe n’igihe bahamaze. Uretse n’ibyo ariko ngo bituma igenamigambi ry’akarere rigenda nabi kuko imibare y’abaturage ihora ihindagurika.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ntabwo umunyarwanda yakabaye umutwaro aho agye rwose ibi byaba ari agaomamunwa. none aho aba ntabwo baba baramusobanuriye izi gahunda za leta? inzego z’ubuyobozi bw’iighugu cyacu zikowye gukomeze kugangurira abaturage ibiyiza bya ghunda zibagenewe nko kuringaniza imbyaro , kugura mutuelle, ... maze ubuzima bugakomeza neza ntawe ubangamiwe

gogo yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

ntabwo umunyarwanda yakabaye umutwaro aho agye rwose ibi byaba ari agaomamunwa. none aho aba ntabwo baba baramusobanuriye izi gahunda za leta? inzego z’ubuyobozi bw’iighugu cyacu zikowye gukomeze kugangurira abaturage ibiyiza bya ghunda zibagenewe nko kuringaniza imbyaro , kugura mutuelle, ... maze ubuzima bugakomeza neza ntawe ubangamiwe

gasani yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Bwiza ni umudepite nemera ariko, aha kwitana bamwana sibyiza nku mu Depite uhagarariye rubanda rwose (abanyarwanda bose) ntiyagombye kuvuga gutyo ahubwo dushakire ibisubizo hamwe, barebe impamvu bimuka, ese nigute twese twafatanya kurwanya ubwo bukene. yaturuka izo zaburera cg za Nyagatare. umunyarwanda ni nkundi. turwanyirize hamwe ubukene niyo mirire mibi, kwishyura iyo mituel, nibindi.

ikibazo si uko nyagatare yabaye iyambere cg iyanyuma. ahubwo umunyarwanda ahari hohose afite imibireho myiza buri wese yakwishimira kdi ndakeka ko nawe yabyishimira nka depite hashubijwe icyo bibazo avuga, guhezwa cg kutishimira aba basanga (guheza byaba ari bibi)kdi turi mu gihugu kidaheza twishimiye.

Gwaneza yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ndumiwe rwose n’abayobozi dufite.Mayor na komisiyo y’abadepite bashinzwe imibereho myiza koko ngo abimukira? bava he? bajya he? si abanyarwanda se? Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana ku byiza by’urwanda aho byakugereraho hose, ikibazo ni uko yaba ateza ibibazo mu Turere 2 ariko ubu niba babarizwa Nyagatare ni mukenyere mucyemure ibibazo by’abaturage banyu kuko ni abanyu mureke kwanga Rutinywa wampaye inka cyangwa mwegure, mureke abazi icyo gukora babakire murananiwe.

NGANJI yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ndumiwe rwose n’abayobozi dufite.Mayor na komisiyo y’abadepite bashinzwe imibereho myiza koko ngo abimukira? bava he? bajya he? si abanyarwanda se? Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana ku byiza by’urwanda aho byakugereraho hose, ikibazo ni uko yaba ateza ibibazo mu Turere 2 ariko ubu niba babarizwa Nyagatare ni mukenyere mucyemure ibibazo by’abaturage banyu kuko ni abanyu mureke kwanga Rutinywa wampaye inka cyangwa mwegure, mureke abazi icyo gukora babakire murananiwe.

NGANJI yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Njye ndumva kugira abakugana ari amahirwe mukwiye kubyaza umusaruro kurusha kubabona nk’ikibazo. Icyo itegeko nshinga rivuga ku bijyanye no gutura cyangwa gukorera ahantu runaka birasobanutse; ni uburenganzira bwa buri wese bwo gutura cyangwa gukorera aho ashatse mu gihugu. Ndumva mushaka gufata abanyarwanda batavuka cyangwa badatuye aho nk’abanyamahanga bavuye i kantarange hanze y’igihugu. Nyakubahwa Depite nzi ko wakagombye kureberera Abanyarwanda bose; si aba Nyagatare bonyine!? Naho Meya we, icyo sicyo gisobanuro cyo kutihuta mu majyambere mu gihe akarere ayobora gafite ibikwiriye byose ngo ndetse karushe n’utundi twose mu gihugu. Bibi kurobanura abanyarwanda!

tttttttttttttttt yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka