Mu ibaruwa ndende abakinnyi b’ikipe y’Isonga bandikiye ubuyobozi bwabo, batangaje ko batishimiye uburyo ikipe ibafata aho itabitaho nkuko bikwiye ndetse bakaba nta bikoresho bihagije bafite.


Kimwe mu bidashimisha abakinnyi nk’uko umwe muri bo yabitangarije Kigali Today, ni uburyo abayobozi bakunda kubishongoraho iyo babagejejeho ikibazo, ndetse ntibafatwe nk’abandi bakinnyi bo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.
“Ntabwo twishimiye ubuzima tubayemo. Wagirango ntabwo turi abakinnyi, abayobozi aho kutwumva batubwira nabi bityo niba nta gikozwe, umukino wa APR FC ntabwo uzakinwa”, umwe mu bakinnyi batangarije Kigali Today.
Twagerageje kuvugana inshuro nyinshi n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko yaba umunyamabanga wayo Muhimpundu Sandra cyangwa Perezida wayo Muramira Gregoire, bombi nta n’umwe witabye telefoni igendanwa.

Iyi kipe imaze iminsi ibiri idakora imyitozo, ndetse nta gahunda igaragara yo kuyisubiramo vuba. Isonga ifitanye umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona na APR FC ku wa kabiri tariki 6/1/2015, umukino na wo ushobora kutaba mu gihe hagera nta kirakorwa.
Ikipe y’Isonga ubu iri ku mwanya wanyuma n’amanota ndetse ikaba iheruka gusezerera umutoza wayo Seninga Innocent mu buryo butavuzweho rumwe. Iyi kipe nta n’igihe kinini ifite mu cyiciro cya mbere dore ko Ferwafa yarangije kwemeza ko umwaka utaha izahita isenywa igakurwaho.

Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|