BNR yijeje ko ibiciro bitazazamuka bikabije
Banki nkuru y’igihugu (BNR) iratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bushoje umwaka wa 2014 bwifashe neza kuko bwitezwe kutazajya munsi y’ikigero cya 7% kandi ikigero cy’urwunguko isaba abashoramari mu by’imari kizaguma kuri 6.5%.
BNR yishimiye ko imari shingiro y’ama banki, ibigo by’imari iciriritse hamwe n’iby’ubwishingizi ngo ihagaze neza; ifaranga ry’igihugu rikaba ritarataye agaciro mu buryo bukabije nk’uko byagenze mu mwaka ushize. Uyu mwaka ifaranga ry’u Rwanda ryamanutse ku kigero cya 3.5% mu gihe umwaka ushize ryamanutse kuri 6.1%.
Ibi byose ngo biratanga icyizere ko ubukungu buzaba bwifashe neza mu mwaka wa 2015 ndetse n’ibiciro bikaba bitazahinduka cyane, nk’uko Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 30/12/2014.
Yagize ati: “Dushingiye kuri ibyo byose, twanzuye ko ikigero cy’urwunguko fatizo gitangwa na BNR kiguma kuri 6.5%, kugira ngo dushobore gukomeza gushyigikira iterambere ry’ubukungu; tukaba tuzakomeza gushishikariza za banki kongera imyenda zitanga ku bikorera; kandi turabona ko nta mpungenge zihari zo gukomeza kuzamuka gukabije kw’ibiciro”.
Guverineri Rwangombwa yavuze ko urwego rw’imari ruhagaze neza kuko ngo imari shingiro ya za banki iri ku kigero cya 24%, iy’ibigo by’imari iciriritse ikaba ku kigero cya 32.5%, mu gihe byose bitagomba kugira igipimo cy’imari shingiro iri munsi ya 15%; iy’urwego rw’ubwishingizi ikaba ngo iri hejuru ya 240% mu gihe basabwa kutaba munsi ya 100%.
“Iki ni igishoro gihagije cyatuma bashobora guhangana n’ibiza byabagwira ku buryo butunguranye”, nk’uko John Rwangombwa yakomeje abisobanurira abanyamakuru.
Yavuze ko muri uyu mwaka abashoramari mu rwego rw’imari bagaragaje ko bunguka; bigashimangirwa n’uko ngo hari abashoramari bashya bakomeje kuza gukorera mu Rwanda, ndetse imyenda za banki zifitiwe ngo ikaba ikomeje kwishyurwa ariko ku kigero gito.

Akanama ka Banki nkuru y’igihugu gashinzwe gukurikirana no gushyiraho politiki y’ifaranga, nako kagaragaje ko bitewe n’uko ubukungu bw’isi ngo burimo kuzamuka muri rusange, bifasha ubw’u Rwanda gutera intambwe, aho ngo mu mwaka ushize bwazamutse kuri 7.8%, bukaba bugaragaza ko muri uyu wa 2014 buzazamuka bitari munsi ya 7% ugeranyije na 6% byari byitezwe.
Impamvu y’imanuka rito ry’umuvuduko w’ubukungu ryagaragaye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2013, ngo iraterwa n’uko ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga nk’ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro n’ibindi, ngo byamanutse cyane; mu gihe ibitumizwa mu mahanga byo byabaye byinshi.
Abikorera barushijeho guhabwa imyenda yo kuzamura imishinga mishya nk’uko BNR igaragaza ko ari indi mpamvu y’izamuka ry’ubukungu; guta agaciro kudakabije kw’ifaranga ngo kutarengeje 3.5% bagereranyije na 6.1% byariho mu mwaka ushize wa 2013; ndetse n’umuvuduko w’ibiciro ku masoko ngo ukomeje kuba hasi.
“Kuba abaturage bavuga ko ibiciro byazamutse, siko bimeze ku bicuruzwa byose, ahubwo bo bareba ibintu bimwe na bimwe; mu gihe twe dukora impuzandengo tugasanga muri rusange bitarazamutse, tunigereranyije n’ahandi mu karere”, Guverineri Rwangombwa.
BNR irashingira izamuka ry’ubukungu mu mwaka utaha wa 2015, ku imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, kuri benshi ngo bazakomeza guhabwa inguzanyo n’amabanki kugira ngo bateze imbere imishinga inyuranye, ndetse no gukomeza ubukangurambaga bwo kwizigamira.
Banki nkuru y’igihugu yasubije ko impamvu za banki zitanga inguzanyo yishyurwa ku nyungu y’ikirenga, ari uko ngo zari zikirimo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo ikoranabuhanga ry’imikorere yazo ndetse no kugaba amashami; ikaba yijeje ko izakomeza kuzishishikariza kugira imikorere inoze yatuma inyungu yakwa igabanuka.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abakozi ba BNR bakoze kakazi kabo neza bityo badufasha kubungabunga ifaranga ry’u Rwanda none tubifurije umwaka mushya muhire wa 2015
bnr akazi kayo turayigashimira kandi abayobozi bayo tubifurije umwaka mushya muhire wa 2015