Gatsibo: Inka eshanu mu zari zibwe zabashije gusubizwa ba nyirazo

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Gatsibo butangaza ko mu nka zari zibwe izigera kuri 19 zatangiye gusubizwa ba nyirazo, eshanu muri zo zikaba arizo zimaze gutangwa. Ni mu gihe hari hamaze igihe havugwa ubujura bw’inka muri aka karere.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo, Spt Habiyambere Gerard avuga ko kugira ngo izi nka zifatwe habayeho ubufatanye n’abaturage batanze amakuru, aba bajura bakabasha gukurikiranwa kugeza bafashwe.

Izi ni zimwe mu nka zari zibwe mu Karere ka Gatsibo.
Izi ni zimwe mu nka zari zibwe mu Karere ka Gatsibo.

Agira ati “Ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha bitaraba nibyo byatumye tubasha gukurikirana ubu bujura bw’inka, kandi bitwereka ko ubutumwa duha abaturage babukurikiza tukabasha gucunga umutekano wabo n’ibyabo uko bikwiye, kandi biratworoherezeza mu kazi kacu ka buri munsi”.

Spt Habiyambere akomeza avuga ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru banafashe amajerekani atandatu ya kanyanga y’inkorano, yose abitse kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore aho ategereje kumenwa agatwikwa.

Izi nka zari zibwe mu byiciro binyuranye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka