Ruhango: Hamenwe litiro za Kanyanga zisaga 1400

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abagatuye kwirinda ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2015 kugira ngo gahunda Leta yihaye zigamije iterambere rishobore kugerwaho.

Hari nyuma yo kumena ibiyobyabwenge bitandukanye ibindi bigatwikwa kuwa kabiri tariki ya 30/12/2014.

Iki gikorwa cyo kumena no gutwika ibiyobyabwenge cyabereye imbere y’abaturage. Mu byamenwe harimo litiro 1483,5 za kanyanga, ibiro 55 by’urumogi, n’imbuto zarwo ibiro 3, udupfunyika 713 ndetse hanatwikwa ibiti bya kabaruka bipima toni 10.

Hamenwe Kanyanga litiro zisaga 1400.
Hamenwe Kanyanga litiro zisaga 1400.

Abaturage bakurikiranye iki gikorwa basabye ababikora kubireka kuko aho batuye bahora babona ingaruka z’ababikoresha.

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Ruhango, C I P Twahirwa Thomas, yashimiye ubufatanye n’abaturage babagaragariza mu kurwanya abakora bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge, abasaba gukomeza uru rugamba bihaye mu mwaka wa 2015 bakabica burundu.

Hanatwitswe ibiti bya Kabaruka.
Hanatwitswe ibiti bya Kabaruka.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier wari muri iki gikorwa, yabwiye abaturage ko bagomba kwamaganira kure iri koreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ngo bituma abaturage badakora, bityo ugasanga gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage zitagerwaho.

Polisi n’izindi nzego z’umutekano zigerageza kurwanya abakoresha ibiyobyabwenge ariko ukabonako ababikoresha barushaho kwiyongera, benshi bagatunga agatoki inzego zibanze mu kuba inyuma y’ababikoresha.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka