Meddie Kagere yasezerewe muri Albania- Ndikumana Selemani ashimwa n’abafana
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Meddie Kagere yarangije gusezererwa n’ikipe yakinagamo ya Klubi i Futbollit Tirana kubera umusaruro muke yagaragaje nyuma y’amezi atandatu yonyine yerekeje muri iyi kipe yo muri Albania.
Ikipe ya KF Tirana yasinyishe Meddie Kagere tariki 30/6/2014 imuguze muri Rayon Sports amadorali ibihumbi 10, aho yari yitezweho kuzafasha iyi kipe mu busatirizi, dore ko ari imwe mu zifite amateka muri iki gihugu cya Albania.

Nkuko Panorama Sports yandika mu cyinya Albania ibitangaza ariko, ikipe ya KF Tirana ntabwo yanyuzwe n’umusaruro w’uyu rutahizamu wari umaze gutsinda igitego kimwe cyonyine kuva yagera muri iki gihugu, igitego na cyo yatsinze mu mukino wanyuma w’umwaka twaraye dusoje, ikipe ye yanyagiye Teutes 4-2.
Kagere Meddie ariko ntabwo yavuye muri iyi kipe wenyine, dore ko yajyanye n’undi rutahizamu w’umugande Francis Olak na we wari utarashobora gutsinda igitego icyo ari cyo cyose muri iyi kipe nyuma yo kuyijyamo mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize. Aba bakinnyi bombi bakaba batangwagaho amadorali 40 000(Hafi 300 00 000 Frtw).

Mu gihe aba bakinnyi bo bombi basezererwaga, urubuga rwa internet rw’iyi kipe rwo rwari rwakoze ubushakashatsi ku muntu wafashije ikipe yabo kwitwara neza muri 2014. Nyuma y’amatora y’iminsi 0 yakozwe n’abafana ba KF Tirana, rutahizamu w’umurundi wahoze muri APR FC Ndikumana Selemani yaje gutorwa mu bantu 3 bigaragaje muri iyi kipe muri 2014.
Meddie Kagere mbere yo kwerekeza muri iyi kipe ya KF Tirana, yari yaraciye mu makipe nka Mukura Vs na Police FC, mbere yo kwerekeza muri Union Sportif de Zarzis yo muri Tuniziya, yavuyemo aza muri Rayon Sports.

Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|