Abakinnyi 4 bakiniraga Sunrise mu marira nyuma yo kumara umwaka batarishyurwa
Abakinnyi bane bahoze bakinira ikipe ya Sunrise batangaza ko bakomeje guhera mu rungabangabo kubera kutishyurwa ibirarane by’amafaranga ikipe yabasigayemo ubwo yabasezereraga mu mwaka wa shampiyona wa 2012-2013.
Kayonga Freddy, Hategekemina Assouman, Kanani Aboubacar na David ni bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe ya Sunrise yabuze ku munota wanyuma amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere ubwo yakurwagamo na Esperence mu mpera z’umwaka wa shampiyona wa 2012-2013.

Iyi kipe yatozwaga na Abdu Mbarushimana, yaje guhita isezerera umutoza ni nako kuzana Gatera Mussa wakoze impinduka zitandukanye muri yo, harimo no gusezerera bamwe mu bakinnyi akazana abandi banamufashije guzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize wa shampiyona.
Aba bakinnyi basezerewe, baje kwandikirwa amabaruwa Kigali Today ifitiye kopi, ababwira ko bazishyurwa amafaranga yabo bari babasigayemo y’amezi abiri, amafaranga bagombaga guhabwa bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2013.

Nkuko bamwe muri bo babidutangarije ariko, umwaka urashize bagitegereje aya mafaranga aho bakomeza kubwirwa ko bazayahabwa.
“Bari batubwiye ko bazatwishyura bitarenze ukwa 12 k’umwaka ushize ariko urabona ko hashize umwaka tutarayabona. Buri gihe tuvugana na Manager w’ikipe (Eric) akatubwira ko bazayaduha gusa icyizere bisa nkaho ntakigihari”, umukinnyi wasezerewe atangariza Kigali Today.
Twavuganye n’umuyobozi w’ikipe ya Sunrise Ir Habanabakize Fabrice, atubwira ko icyo kibazo ku giti cye atakizi ariko ko atahakana ko gihari ndetse ko yiteguye kwakira abo bakinnyi bakareba uko cyakemuka burundu.
“Twatowe mu buyobozi bwa Sunrise mu kwa karindwi nta gihe kinini tumazemo. Ubwo habaga iherekeanabubasha nta myenda bari badutangarije ko ikipe ifitiye abakinnyi gusa nta nubwo nabihakana. Nasaba abo bakinnyi ko batwegera tukareba uko twarangizanya na bo wenda tukanabasaba imbabazi ko twatinze kubishyura”.

Ikipe ya Sunrise kugeza ubu ntiyari yabona umutoza mukuru uhoraho nyuma yo gusezerera Gatera Mussa, ndetse ikaba ishobora kubura diregiteri tekinike wayo Jean Marie Ntagwabira ushobora kwerekeza mu ikipe ya Simba yo muri Tanzania ntagihindutse.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|