Gicumbi: Barasabwa kwizihiza umwaka mushya wa 2015 birinda guhungabanya umutekano

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi barasabwa kwitwararika bagatangira umwaka neza badakora ibikorwa byatuma bahungabanya umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre avuga ko umunsi wa Noheli waranzwe n’umutekano kuko nta bikorwa by’urugomo bituruka ku businzi byagaragaye muri aka karere.

Yongeye kwibutsa abanya Gicumbi by’umwihariko abaturarwanda bose ko umunsi w’ubunani utagomba gutuma abantu bakora ibidakwiye.

Ikindi buri muntu wese aba afite uko awizihiza ndetse anishima ariko ibyo byishimo bye ntibitume anywa ngo asinde bitume akora ibikorwa bibi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi asaba abagatuye kwizihiza umunsi w'ubunani badahungabanya umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi asaba abagatuye kwizihiza umunsi w’ubunani badahungabanya umutekano.

Ngo impamvu akenshi kera habaga ibikorwa by’urugomo byabaga byaturutse ku bantu babaga banyoye kanyanga bakuye mu gihugu cya Uganda.

Asanga rero ubu umutekano impamvu wagenze neza kuri Noheli ari ukubera ko ubu kanyanga bamaze kuyica kuko itsinda ry’abantu biyita Abarenbetsi binjiza kanyanga mu gihugu bamaze kurihashya burundu.

Ibi bitanga icyizere ko nta muntu uzahungabanya umutekano ariko akaboneraho kubibutsa ko ari ngombwa kwirinda guhungabanya umutekano ku munsi w’ubunani.

Ku ruhande rw’abaturage bo bavuga ko impamvu umunsi mukuru wa Noheli wabonaga nta bantu benshi bari mu tubari ari ukubera imvura yiriwe ku muryango kugeza nimugoroba.

Ibyo byatumye nta muntu witabira kujya kunywa cyane kubera atari kubona aho aca mu mvura nk’uko Ribamunda Gaspard abivuga.

Ngo ni umunsi w’Ubunani akurikije uko abona ikirere gisa ngo ushobora kuzabiha kuko imvura nayo ishobora kuzababuza kwishimana n’inshuti.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yanaboneyeho kwifuriza umwaka mushya muhire abanyarwanda bose, by’umwihariko abo mu karere ka Gicumbi abereye umuyobozi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka