Musanze: Abandi bantu 16 bakurikiranweho gukorana na FDLR

Nyuma y’urubanza rw’abantu 14 bashinjwa gukorana na FDLR, mu karere ka Musanze hatangiye urundi rubanza rw’abantu 16 nabo bashinjwa gukorana na FDLR no kwinjiza imbunda mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30/12/2014, Urukiko Rukuru rwa Musanze rwumvise abaregwa barindwi barimo Uwingabo Intime uzwi ku izina rya Kayinga wemereye urukiko ko yabitse imbunda yahawe na Nzirorera Jean Damascene kandi amuherekeza mu Kinigi kuzana imbunda nini ya RPG (Rocket-Propulser Gun).

Rugenera Jean Damascene na we yumvwishwe uyu munsi, yahakanye yivuye inyuma ko atigeze ahabwa imbunda na Nzirorera, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, ngo iyo mbunda yaje gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura bwahitanye umucuruzi wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.

Iperereza ryakozwe nyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ni cyo cyatumye amakuru amenyekana, abagize iryo tsinda batabwa muri yombi.

Bamwe mu baregwa bari mu rukiko rukuru rwa Musanze.
Bamwe mu baregwa bari mu rukiko rukuru rwa Musanze.

Nzirorera ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri uru rubanza, wasabwe n’urukiko gusobanura iby’iyo mbunda, mu mvugo idaca ku ruhande na gato yavuze ko nyuma yo kwigisha imbunda Uwingabo na Ruhangaza ibyo bikorwa byabo ntibimenyekane yarushijeho kubagirira icyizere kuko n’aho imbunda yazihishaga babaga bahazi.

Imbunda zirindwi zafashwe n’abashinzwe umutekano zose zari zihishe kwa Nzirorera, zerekanwe na Ruhangaza Aimable.

Uyu mugabo Nzirorera uri hejuru y’imyaka 40, avuga ko yashakaga abantu yigisha imbunda kugira ngo bazafashe FDLR guhungabanya umutekano ubwo yari kugaba ibitero byayo inyuze mu birunga igahinguka mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Undi urukiko rwahase ibibazo cyane ni Ntibanyendera Patrice, ubushinjacyaha buhagarariwe na Augustin Nkusi buvuga ko yari ashinzwe ubukangurambaga bwo gushaka abinjira muri FDLR. Uyu mugabo ibyo ashinjwa arabihakana ariko akemera ko aba-FDLR 12 bageze iwe nijoro bane bafite imbunda, icyaha ngo yakoze ni uko ayo makuru atayagejeje ku bashinzwe umutekano.

Abaregwa bashyira umukono ku nyandiko y'ibyo bavugiye mu rukiko.
Abaregwa bashyira umukono ku nyandiko y’ibyo bavugiye mu rukiko.

Abamaze kumvwa bose ubu ni 12 hasigaye bane baziregura ku byo ubushinjacyaha bubashinja kuwa 20/01/2015. Uru rubanza rubaye nyuma y’uko hari urundi rw’abaregwa gukorana na FDLR 14 rwasojwe tariki 12/12/2014 rukazasomwa tariki 12/02/2015.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

igihe kirageze ngo tujye duhana twihanukiriye kugirango bibere urugro n’abandi

gasana yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

inzego z’umutekano z’igihugu cyacu zikomereze aho maze zikomeze zitamaze abashaka kuduhungabanyiriza umutekano, ntabwo tuzirihanganira uwo ariwe wese ushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu

gasani yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka