Ngoma: Intore z’abagore ziyemeje guca umwanda n’imirire mibi

Abagore bo mu karere ka Ngoma bitabiriye itorero biswe “mutima w’urugo” bamuritse imihigo bagomba kwesa mu mezi atandatu irimo kurwanya umwanda (amavunja aho akiri) ndetse n’imirire mibi aho ikiri hagamijwe ubuzima bwiza mu baturage.

Imvunja kimwe n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda ndetse n’indwara z’imirire mibi kuba zikigaragara hirya no hino mu Rwanda ngo si ubukene ahubwo n’imyumvire ibitera.

Izi ntore z’abategarugori ziswe “mutima w’urugo” ngo iyi mihigo yo guca iyi myumvire ziteguye kuyesa nkuko abagore aribo pfundo ry’ibisubizo ku bibazo byaboneka igihe babishyizemo ingufu mu kubikemura.

Nyirimbabazi Jeannette, umwe mu bahagarariye inama y’igihugu y’abagore nawe watojwe, avuga ko mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bagiye babitozwa mu masomo batojwe nk’intore kandi ko bizeye ko bazatanga umusanzu ugaragara mu muryango nyarwanda wa none.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo ibibazo by’imirire mibi bigaragara si ukuvuga ko ari ikibazo cyo kubura ibyo kurya ahubwo ni imyumvire, kandi n’abarwaza amavunja n’izindi ndwara z’isuku nke nta kindi kibura ni imyumvire si ubukene, tuje kubagira inama byananirana tukiyambaza abayobozi”.

Intore za "Mutima w'urugo" ziyemeje guhindura ibintu mu bibazo bihari mu muryango Nyarwanda.
Intore za "Mutima w’urugo" ziyemeje guhindura ibintu mu bibazo bihari mu muryango Nyarwanda.

Ku kibazo cy’abagore bafashe uburinganire nabi bagatangira kwigira abasinzi, Nyirimbabazi avuga ko mu byo batojwe bazagerageza kubegera no kubagira inama babasobanurira itegeko ry’uburinganire n’ubwuzuzanye babibutsa inshingano z’umugore na mutima w’urugo babyanga bakabashyikiriza inzego zo hejuru bagakurikiranwa.

Nyuma yo kumva iyi mihigo iri mu ngeri nyinshi kandi iramutse igezweho yaba igisubizo cy’ibibazo u Rwanda rufite muri iki gihe, umuyobozi w’akarere ka ngoma Namabaje Aphrodise yavuze ko iyo mihigo akarere nako kagiye kuyigira iyako maze bagafatanya.

Uyu muyobozi yavuze ko abagore ari abanyembaraga kuko aribo batanga uburere bwubaka abantu bwubaka umuntu, bityo ko imihigo yabo bahize ije kuba ikibatsi mu mihigo y’akarere.

Yagize ati “Ngo ukurusha umugore akurusha urugo, nubwo yagira akazi arazirikana kandi koko akaba mutima w’urugo mu isuku ndetse no mu kuba hafi abana mu kubaha ikibatunga. Ushobora kuba wambaye neza ariko abaturanyi bambaye nabi, turashaka isuku ku mubili no mu bitekerezo”.

Imwe mu mihigo izi ntore za ba mutima w’urugo, harimo ko bazakurikirana ibikorwa by’isuku mu ngo, mu mashuri bagenzura abanyeshuri isuku yabo ndetse naho batuye mu midugudu, gukangurira ababyeyi bagenzi babo gutegura indyo yuzuye, gukurikirana abana uburere bwabo, ndetse n’imyifatire ya abagore bagenzi babo n’indi mihigo myinshi ijyanye no gusubiza ibibazo biri mu muryango nyarwanda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imirire mibi n’umwanda ntibyagakwiye kuba bikiri ikibazo mu banab’abanyarwanda. iyi mihigo yahizwe naba ba mutima w’urugo twizere ko nahandi havugwa umwanda wazaba impinduka maze abana bacu bagakurana ubuzima bwiza

adeline yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka