Nyagatare: Babiri bahitanywe n’inkuba undi arakurikiranwa n’abaganga

Mugabo John w’imyaka 24 na Nsengiyumva bo mu mudugudu wa Karungi akagali ka Kamagiri umurenge wa Nyagatare bakubiswe n’inkuba bahita bitaba Imana ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba tariki 30/12/2014.

Iyi nkuba kandi yanakubise uwitwa Ngabire Mary w’imyaka 16 y’amavuko wo mu mudugudu wa Nkerenke wegeranye n’uyu wa Karungi yose yo mu kagali ka Kamagili.

Ku bw’amahirwe ariko ntiyitabye Imana n’ubwo ubwo twakoraga iyi nkuru yari akiri kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Bugaragara. Ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bwemeza ko we ubuzima bwe bumeze neza n’ubwo ngo agaragaza ubushye mu mugongo.

Ubuyobozi bw’aka kagali bwemeza ko ari ubwa mbere hagaragaye inkuba ihitana abantu muri aka gace.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka