Nyamasheke: Biracyekwa ko batatu bahitanywe n’abasirikare ba Kongo
Abantu batatu barimo perezida w’impuzamashyirahamwe y’abarobyi ba Nyamasheke, Bazirake Eraste, bashobora kuba batakibarizwa ku isi, nyuma yo gushimutwa n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 28/12/2014 ubwo Bazirake n’abashinzwe kurinda ikivu batanu bari bavuye i Karongi, batashye bagahura n’amato y’Abanyekongo baherekejwe n’abasirikare ba Kongo, batangira kubarasa bamwe baracika abandi bafatwa bugwate.
Ubwo bafatwaga n’abasirikare ba Kongo bamwe mu bari kumwe na perezida w’amashirahamwe y’abarobyi, bahise bagwa mu mazi babasha koga barambuka mu gihe abasirikare ba Kongo bafashe perezida w’abarobyi n’abandi babiri.
Umwe muri abo bari kumwe na Bazirake avuga ko babashije guhita bagwa mu mazi baroga barinda bagera hakurya y’inkombe mu gihe Bazirake n’abandi babasigaranye.
Agira ati “twasanze baduteze muri iryo joro, baraduhagarika tubona ari abarobyi basanzwe nyuma y’iminota mike tubona ubwato bw’abasirikare ba Kongo baraje baratugota twebwe tubasha gucika”.
Kuri uyu wa mbere hiriwe amakuru avuga ko Bazirake Eraste yaba yamaze kwicwa arashwe mu gihe abandi babiri bari kumwe na we baba bicishijwe inkoni ariko nta rwego rw’ubuyobozi buremeza amakuru y’urupfu rw’aba bagabo, kuko kugeza ubu imirambo yabo itaraboneka cyangwa ngo baboneke ari bazima.
Si ubu bushotoranyi bubaye gusa kuko no mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 06/11/2014 abashinzwe kurinda ikivu bo mu Rwanda barashwe n’abasirikare bo muri Kongo, umwe aburirwa irengero mu gihe abandi babashije kwibira mu mazi bakabasha gucika abari babakurikiye.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|