Inkunga ya Compassion international yateje ubwumvikane buke mu Itorero Maranatha

Abayoboke b’idini Maranatha Paruwase Gasharu rikorera mu Mujyi wa Muhanga, mu Karere ka Muhanga, barashinja ubuyobozi bwa Paruwase yabo kunyereza amafaranga y’impano agenerwa abana babo mu munsi mikuru ya Noheli n’ubunani.

Aba bakirisitu bavuga ko hagiye gushira ibyumweru bitari munsi ya bibiri muri iyi paruwase ya Maranatha Gasharu, humvikana ikibazo cy’inyerezwa ry’amafaranga y’abana 200 bafashwa na Compassion international.

Umwe muri aba babyeyi wanze ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru, avuga ko buri mwana uri mu mushinga ufashwa Compassion international yagombaga guhabwa amafaranga 8939, ariko akaba atari ko yatanzwe, kuko buri mwana yakatwagaho amafaranga 1500, abayobozi bakavuga ko aya mafaranga ari ayo kuzagura gitansi bazandikaho ibyo ababyeyi babana babaguriye.

Undi mubyeyi we avuga ko ibi ngo babyanze bavuga ko gitansi bazajya bazaka aho bazagurira ibyo bana bakeneye, hanyuma bakazishyikiriza ubuyobozi bwa paruwasi niba buzikeneye. Ibi ariko ubuyobozi bwa Paruwase ngo bwarabyanze, bubabwira ko aribwo bugomba kuzigurira.

Aba bayeyi bavuga ko ubu babuze icyo bakora bakaba bategereje ko inama ya komite ariyo iziga kuri ibi bibazo ikabishakira umuti.

Abashinjwa aya mafaranga ni Pasiteri w’iyi Paruwasi witwa Mitego Obed n’umuyobozi wa compassion international muri paruwase witwa Mfashingabo Claude.

Nyamara aba bombi babihakana bivuye inyuma, bakavuga ko aya mafaranga batigeze bayatanga kuko ngo nta mwana ujya ahabwa amafaranga mu ntoki, ahubwo ngo ubuyobozi bw’itorero buragenda bakagurira abana ibyo bifuza.

Umuyobozi uhagarariye itorero Maranatha imbere y’amategeko mu Rwanda, Kajuja Jean Baptiste avuga ko iki kibazo batigeze bakimenyeshwa, ariko ngo bitarenze kuwa Gatandatu tariki ya 03/01/2015, bazimanukira bajye kureba uko giteye ndetse banagikemure.

Si iyi Paruwase yonyine yumvikanyemo inyerezwa ry’amafaranga y’abana bafashwa na compassion international bagenerwa mu minsi mikuru, kuko mu Karere ka Nyanza naho humvikanye undi mu pasiteri watorokanye izi mpano.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka