Kapiteni wa Rayon Sports n’abakinnyi batanu ba APR FC bemerewe gukina nk’Abanyarwanda
Abakinnyi 11 ni bo barangije kwemezwa ko bazakina shampiyona y’icyiciro cya mbere ari Abanyarwanda nyuma y’igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka ku bakinnyi bari bemejwe n’akanama ka Ferwafa ko ari abanyamahanga.
Abakinnyi bemerewe gukina nk’Abanyarwanda ni Fuadi Ndayisenga (Rayon Sports), Rwigema Yves (APR), Bukebuke Yannick (APR), Ngabonziza Albert (APR), Iradukunda Bertrand (APR), Buteera Andrew (APR), Mvuyekure Emery (Police), Mbanzumutima Hamadou (Police), Bizimana Djuma (Amagaju), Yumba Keita (Amagaju) na Bantu Adrien (Amagaju).
Aba bakinnyi barangije kwemezwa ko ari Abanyarwanda ntabwo bagaragaramo Ntaganda Elias na Ndikumana Hamad Katauti bakiniye ikipe y’igihugu kuva mu myaka yo hambere ndetse bakaba bari kumwe na yo mu gikombe cya Afurika cya 2004.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritangaza ko aba bakinnyi 11 bagomba guhita bahabwa ibyangombwa ndetse bagatangira gukina nk’Abanyarwanda bidasubirwaho.
Iyi raporo ariko yakomeje kwemeza ko abakinnyi 13 ari abanyamahanga mu gihe hakiri abakinnyi 10 bagikurikiranwa naho abandi 27 bakaba bataritaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka.
Mu bakinnyi bemejwe nk’abanyamahanga harimo Peter Otema wa Rayon Sports na Said Abed Makasi wa Espoir batangiye gusaba ubwenegihugu mu gihe Muganza Isaac (Rayon Sports) n’impanga ye Songa Isaie (AS Kigali) basanze ari abanyamahanga ariko basaba ubwengihugu baranabuhabwa basigaje gusohoka mu Igazeti ya Leta.

Abandi babaye abanyamahanga ni Kipson Atuheire (Police FC), Nyango Ombeni (Mukura VS), Mazuru Rodrigue (Musanze FC), Kawuma Charles (Sunrise FC), Irakoze Nasser (Espoir FC), Lomami Andre (Espoir) yatangiye gusaba ubwenegihugu.
Moninga Warusambo (Espoir FC), Muderwa Barorebwami Janvier wamenyekanye nka Ntaganda Elias (Espoir FC) na Ndikumana Hamad “Kataut” (Espoir FC) nabo basanze atari Abanyarwanda.
Abakinnyi bagera kuri 60 nibo bari bitabye akanama ka Ferwafa gashinzwe gukurikirana abakekwaho kugira ibyangombwa bitari ibyabo, ndetse banagera ku kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu gusobanura ibibazo byabo.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|