Gakenke: Bafite ideni rya miliyoni 30 kandi n’ibyumba by’amashuri bitaruzuye

Akarere ka Gakenke gafite ideni ry’amafaranga miliyoni 31 n’ibihumbi 300 ajyanye n’ibikorwa byo kubaka ibymba by’amashuri nyamara bimwe mu bikorwa yari ateganyirijwe gukora ntibyarangiye.

Bimwe muri ibyo bikorwa ni amacumbi y’abarimu ataruzura hakiyongeraho n’ibyumba by’amashuri bitagiye byuzura gusa umubare nyawo nturamenyekana, ngo barateganya kumanuka mu mirenge bakajya kureba ibitarakorwa.

Iyi myenda ngo irimo n’amafaranga y’abaturage kuko hari aho abaturage bajyaga kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kugeza uyu munsi bakaba batarishurwa, kino kibazo ngo kikaba cyaramaze no kugezwa muri minisiteri y’uburezi kugirango izabunganire barebe uburyo bano baturage bakwishurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Zephyrin Ntakirutimana, avuga ko iyi myenda yabonetse mu mirenge itandukanye kandi no mu buryo butandukanye, kuko nk’amafaranga asaga miliyoni eshatu yabaga agenwe ku cyumba cy’amashuri muri buri murenge kandi imiterere yaho atari imwe.

Umuyobozi w'akarere wungirije mu nama n'abayobozi b'imirenge barebera hamwe uko uburezi bwifashe.
Umuyobozi w’akarere wungirije mu nama n’abayobozi b’imirenge barebera hamwe uko uburezi bwifashe.

Imwe mu mirenge yagaragayeho kugira ideni ryinshi harimo umurenge wa Rusasa hamwe n’umurenge wa Mugunga aho buri murenge ufite umwenda wa miliyoni zirenga eshanu.

Ngo kuba akarere gafite rino deni si ikibazo gikomeye ahubwo igikomeye ni ukugira ideni kandi nyamara ibikorwa amafaranga yari ateganyirijwe bitararangiye neza kuburyo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko mu cyumweru gitaha buzamanuka hasi mu mirenge bukirebera ishingiro rya rino deni n’icyakorwa kugirango imirimo itararangiye ibashe kurangira.

Umukozi w’akarere ka Gakenke ufite uburezi mu nshingano Jean Bosco Hakizimana avuga ko iyi myenda yabayeho mu gihe cy’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri n’ubwiherero mu cyiciro cya gatanu mu mwaka wa 2013-2014 gusa ngo ugereranyije n’imyaka yabanje iri deni ni rinini.

Mu mwaka wabanje ngo bubatse ibyumba 120 bagira umwenda wa miliyoni 45 none bubatse ibyumba 86 bakagira umwenda wa miliyoni 30 zirenga.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka